Home Ubutabera Abajura n’abanyarugomo barenga 1800 bafunguwe

Abajura n’abanyarugomo barenga 1800 bafunguwe

0

Imfungwa 1803 zari zifungiwe ibyaha byiganjemo iby’ubujura no gukubita no gukomeretsa, zafunguwe by’agateganyo. Ni umwanzuro wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Nzeri 2022, iyobowe na Perezida Kagame.

Bafunguwe ku iteka rya minsitiri w’ubutabera riteganya ifungurwa ry’agateganyo ryemejwe muri iyi nama y’abaminisitiri iheruka.

Aba bababariwe bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura  no gukubita no gukomeretsa nibo benshi muri gereza 12 zo mu Rwanda kuko muri raporo y’ubushinjacyaha y’umwaka ushize 2020-2021 igaragaza ko ibi byaha byihariye 53% y’ibyaha byose byakozwe mu Gihugu.

Aba bahamijwe ibi byaha bafunguwe by’agateganyo mu gihe u Rwanda ruhanganye n’ubucucike bukabije mu magereza kuko ubu bugeze ku 174%.

U Rwanda ruri gushaka uburyo bwose rwakoresha mu kugabanya ubu bucucike muri gereza. Kuri ubu hamaze kwmezwa politiki zitandukanye zizafa mu kugabanya ubu bucucike zirimo politiki yo gukemura ibibazo hatitabajwe inkiko (Altelnative Dispute Resolution ADR,) na politiki y’ikurikirana cyaha (Criminal Justice Policy).

Inyigo yiswe ‘Policy Research on the Implementation of Alternatives to Imprisonment in Rwanda’ yakozwe na Transparency International Rwanda ivuga ko mu Rwanda hafunzwe abagororwa 84,710 barimo abantu 11,000 bafunzwe by’agateganyo bataraburanishwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmurundikazi wari utuye mu Rwanda afungiwe i Burundi azira kuneka
Next articleIngabo z’u Rwanda zaba zigiye gutanga ubufasha muri Benin
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here