Home Amakuru Abakinnyi bamwe b’Abayisilamu banze gukina n’abanya Isirayeli mu mikino Olympic

Abakinnyi bamwe b’Abayisilamu banze gukina n’abanya Isirayeli mu mikino Olympic

0

Umukinnyi wa Judo wa Sudan yikuye mu mikino Olempike ya Tokyo nyuma yo kwanga gukirana n’uwo muri Israel witwa Tohar Butbul.

Mohamed Abdalrasool mu kiciro cya mbere yari yahuye na Fethi Nourine wo muri Algeria nawe wivanyemo yanga guhura n’umu-‘Judoka’ wo muri Israel.

Nyuma yo gutsinda uwo mukino Nourine yagombaga guhura na Butbul ariko ahita yivana mu irushanwa.

Fethi Nourine yasubiwemo n’ibinyamakuru byo muri Algeria avuga ngo: “Twiteguye cyane iri rushanwa ariko impamvu ya Palestina iruta ibi byose.”

Uyu mukinnyi wa mbere muri Africa yahise ahagarikwa na komite mpuzamahanga y’imikino olempike yoherezwa iwabo, nyuma y’uko kwikura mu irushanwa byafashwe nko “kwamagana uko Israel ifata Abanyepalestine”.

Nourine yabaye uwa mbere muri Africa mu 2019 ajya no guhatana mu marushanwa y’isi ya Judo muri uwo mwaka mu Buyapani.

Ntabwo hazwi neza impamvu Abdalrasool yivanye muri uku guhatana mu gukirana na Butbul mu bagabo bapima kuva kuri 73Kg mu gihe igihugu cye, Sudan, cyasinye amasezerano y’imikoranire n’ububanyi n’amahanga bwuzuye na Israel.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleÁlvaro Morte wamamaye nka Professor muri Lacasa de papel avuga uko yakize Kanseri
Next articlePeter Vrooman wari uhagarariye Amerika mu Rwanda yasezeye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here