Home Amakuru Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Senegal bahembwe nk’ibya Mirenge ku Ntenyo

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Senegal bahembwe nk’ibya Mirenge ku Ntenyo

0

Senegal yahembye buri mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ibihembo byamafaranga hamwe nubutaka nyuma yo kwegukana iikombe cy’Afurika ari nacyo cyambere gitashye muri iki gihugu mu mateka yacyo.

Buri mukinnyi yabonye amadolari arenga 87.000 (akabakaba miliyoni 87 z’amafaranga y’u Rwanda) hamwe n’ibibanza mu murwa mukuru, Dakar, no mu mujyi uturanye wa Diamniadio mu birori byabereye mu ngoro ya perezida.

Perezida Macky Sall kandi yashyize iyi kipe mu bandi banyacyubahiro bakomeye b’iki gihugu mu mateka yacyo mu rwego rw’abitwa Intare z’Igihugu.

Perezida yari yabanje gushimira iyi kipe kuba  “yarageze mu bihangange by’Afurika” no kuzana “ishema n’icyubahiro biranga abantu bakomeye”.

Yashimye kandi umutoza w’iyi kipe, Aliou Cissé.

Senegal yatsinze Misiri penaliti, 4-2, ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Afurika 2021 cyabaye muri 2022 kubera Covid-19.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmwuzukuru wa Arap Moi wayoboye Kenya igihe kirekire arabunza akarago
Next articleDRC: Ubutegetsi bwemeje ko hari kudeta yaburijwemo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here