Home Ubutabera Abakobwa ba Kabuga nibo batumye afatwa

Abakobwa ba Kabuga nibo batumye afatwa

0
Imwe mumafoto yaherukaga kugaragara ya Kabuga Felesiyani

By Uwase Jeanette

Nyuma yuko Kabuga Felesiyani, ushinjwa kuba umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afatiwe n’inzego z’umutekano mu gihugu cy’u Bufaransa, amakuru yakoneje gucicika avuga ko yaba yarumvikanye n’abamufashe kugira ngo agire ibyo avuga ku birego biremereye ashinjwa birimo gutegura no gushyira mu bikorwa jenocide yahitanye abatutsi barenga miliyoni mu Rwanda, aho yaguze imipanga yari igenewe abahutu kugira ngo bazayifashishe barimbura ubwoko bw’abatutsi.

Aya makuri avuga ko abagaragaje ko Kabuga yitanze ku bushake bwe, byaba ari ikinyoma cyambaye ubusa, ko ahubwo aya makuru yamwirakwijwe n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bagamije kuyobya uburari, harimo n’abana be.

Kabuga bamwe batekerezaga ko yaba yaranapfuye, ni umwe mu bagabo leta zunze ubunwe za Amerika zashyiriyeho amadolari agera kuri miliyini 5 ku muntu wese uzatanga amakuru y’aho aherereye kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Aya makuru agaragaza ko Kabuga Felesiyani yabaye mu gihugu cya Kenya kandi ko yahavuye akajya mu bihugu by’iburayi anyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Urwego rushinzwe gukurikirana imanza zasizwe n’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha rwafunze imiryango muri 2015, rwasubukuye ku buryo bwimbitse idosiye ya Kabuga muri Nyakanga 2019.

Urukiko rw’Arusha rushyirwaho, hanashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana no guta muri yombi abakekwaho Jenoside bari barahungiye hirya no hino ku isi; iri shami rizwi nka “Tracking Unit” Umushinjacyaha mukuru umwaka ushize, yitabaje inzego zishinzwe gukurikirana ibyaha bya Jenoside n’ubwicanyi ndengakamere zo mu bihugu by’u Bubiligi n’u Bwongereza ahabarizwa abana ba Kabuga.

Ibimenyetso byaturutse ku bakonwa be

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, abagenzacyaha batandukanye bo mu Bufaransa u Bubiligi n’u Bwongereza bakuriwe na Serge Brammertz bakurikiye amakuru bari bafite baza guhuriza ko Kabuga yaba ari hafi ya Paris mu Bufaransa.

Kugira ngo hamenyekane neze neza ahariho, abagenzacyaha bo mu Bwongereza babwiye bagenzi babo bakorana ku idosiye ya Kabuga ko umwe mu bakobwa ba Kabuga utuye mu Bwongereza akunda gufata Gari ya Moshi yihuta yitwa Eurostar yerekeza mu Bufaransa.

Naho abagenzacyaha bo mu Bufaransa babona ko undi mukobwa we akunda kuva mu Bubiligi yerekeje mu Bufaransa, bituma bibaza niba Kabuga yaba aherereye mu Bufaransa.

Mu kwezi kwa kabiri, abagenzacyaha ba “Tracking Unit” nibwo biyemeje gukurikira ibyo bimenyetso uko ari bibiri mu nama yabahuje I Paris mu Bufaransa.

Mu bintu bya mbere bakoze harimo gukurikirana Telephone  z’abana ba Kabuga bagasanga ko hari ahantu hamwe hitwa Asnieres numero zigaragaza ko zihurira; aha barebye mu minsi isaga 300 ijya kungana n’umwaka. Nyuma amakuru yagaragaje ko aho hantu hakodeshwa n’umwe mu bahungu ba Kabuga.

Gahunda ya Guma Murugo mu gihugu cyo mu Bufaransa yafashije abagenzacyaha kuko guhera tariki ya 17 Werurwe bamaze kumenya aho inzu iherereye byabafishije kuko Kabuga atari guhindura ngo yimuke aho atuye.

Byatumye kandi dosiye ya Kabuga ariyo bibandaho birambuye izindi barazihorera; mu gihe amakuru yari amaze kuzura hafi 100% ko Kabuga aherereye aho bakeka, byari igihe igihugu cy’u Bufaransa cyari cyemereye abaturage bacyo gusohoka, maze amasaha y’igicuku ya tariki 16 Gicurasi abagenzacyaha binjira munzu bakekaga ko ari iya Kabuga nuko bamusangamo n’umuhungu we Donatien Nshimiyimana.

Bakinjira mu muryango bakubitanye n’umusaza ucitse intege aho yafatanywe n’ibyangombwa by’ibihimbano bigera kuri 28, aho banamusanganye na Pasiporo y’igihugu cy’Afurika batatangaje.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbafite Virusi itera SIDA bafashijwe n’umuryango WE-ACT for Hope
Next articleIbyorezo nka COVID19 byahozeho-Muhs

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here