Home Ubutabera Abakobwa bahohoterwa ureba n’abandi bagutakira ihohoterwa wabatangira ikirego

Abakobwa bahohoterwa ureba n’abandi bagutakira ihohoterwa wabatangira ikirego

0

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni bimwe mu byaha bibera ahantu henshi hatandukanye bikanakorwa n’ingeri nyinshi z’abantu babikorera abandi ariko bamwe bagatinya kurega ababibakoreye kubera kutamenya ko ibyo bakorewe ari ihohoterwa no kutamenya aho bajya kurega.

Umutoni ( umukobwa twahinduriye izina) avuga ko ahohoterwa n’abagabo inshuro nyinshi ariko ko byamusaba kujya ahora ajya gutanga ikirego atazi n’uko yagitanga.

“Nanga umugabo cyangwa umusore unkubita ku kibuno n’ubwo twaba tuziranye ariko ibi ntibibabuza kubikora kabone n’ubwo duhora tubipfa, usibye kunkubita ku kibuno hari n’abambwira amagambo y’urukozasoni nkumva ni agasuzuguro n’ihohoterwa bankorera kandi sinjye gusa.” Mutoni akomeza agira ati:

“ Ubuse wajya kuri RIB ngo ni uko bagukubise ku kibuno akubwira n’amagambo agutesha agaciro utishimiye? cyeretse wenda yashatse kugufata ku ngufu.”

Umunyamategeko Kagabo Venuste usanzwe ufasha abantu gusobanukirwa amategeko akanunganira abandi mu nkiko avugako amategeko y’u Rwanda aha ububasha abantu gutangira abandi ibirego mu gihe bababonye bakorerwa ihohoterwa cyane irishingiye ku gitsina.

” Iyo  mbonye umuntu ari gukubita umugore ku kibuno cyangwa ari kumubwira andi magambo amusesereza ashingiye ku gitsina ntiwihutira guhamagara RIB, ariko iyo ubonye umurambo cyangwa undi muntu umeze nabi ku muhanda n’ahandi kuki wihutira gutabaza bagatabara, kuki utatabariza abahohoterwa bo”. akomeza atanga ingero z’abandi bahohoterwa ariko ntibihabwe agaciro.

“Hari n’abandi bubatse bafite ingo bahuriramo n’ihohoterwa ritandukanye buri munsi iryo abahohoterwa bagohora bariganiriza inshuti zabo nazo zikabasubiza ko nta kindi zabafasha usibye kubihanganisha kandi mu gihe nyiri uguhohoterwa yatinye kurega cyangwa atabisobanukiwe uwo yabiganirije ashobora kubimufasha iryo hohotera rigacika.”

Me Kagabo Venuste yongeraho ati: “Ba bantu mu bona mu kabari bari gukorakora abakobwa batabishaka kuki mutabarega” uwareze ashobora kutabazwa (Proce verbal, PV) hakabazwa uwahohotewe ariko gutanga ikirego biremewe kuko ni icyaha si ikosa..

Hari irengayobora ku bashakanye kuko umwe mu bashakanye iyo areze uwo bashakanye kumuca inyuma  yemerewe guhagarika ikirego igihe cyose abishakiye kuko ni nawe wemerewe gutanga ikirego wenyina.

“ Ibi bisanzwe bikorwa ni uko wenda ababikora baba bataziko batangiye ikirego abandi nk’urugero, hari abantu bafotora abandi baziko ari ukwishimisha bakabikwirakwiza ku mbugankoranyambaga bashaga gusetsa cyangwa gushimisha abandi nyuma ukumva RIB yabikurikiranye isanga harimo ihoterwa bamwe bagakurikiranwa nabyo ni nk’ibyo.”

Urwego rw’Igihugub rw’ubushinjacyaha bugaragaza ko hagati ya Nyakanga na Nzeri 2020 rwakiriye ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina 1862 ruregera inkiko 877 izindi 480 rusanga ntabimeneytso bihagije zatuma biregerwa inkiko mu gihe izingana na 505 zikiri gukorwaho iperereza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMozambique yasabwe kugirana ibiganiro n’inyeshyamba
Next articleAbatinganyi 21 bari bafunzwe bafunguwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here