Home Ubukungu Abakozi bahembwe igice cy’umushahara bananiwe kwishyura ubukode

Abakozi bahembwe igice cy’umushahara bananiwe kwishyura ubukode

0

Nk’uko abantu benshi basanzwe bakora igenamigambi y’uburyo bazakoresha amafaranga y’umushahara wabo ku kwezi, ubu noneho bamwe bananiwe kwishyura ubukode, kubera ko bahembwe  ½ cy’amafaranga basanzwe bahembwa, abandi bahagarikwa by’agateganyo kubera ikibazo cya COVID19.

Mu kiganiro ikinyamakuru Intego cyagiranye na bamwe mu bakozi, bagaragaza ko bafitanye ibibazo bikomeye na ba nyiri amazu ndetse ko no guhaha bibagoye kubera ibiciro byazamutse cyane.

Ingabire Carine ni umwarimu wigisha mu ishuri ry’inshuke, yatubwiye ko umukoresha we kugeza ubu ataramubwira niba azamuhemba, ngo ariko nta kizere afite kuko mu bisanzwe yamuhembaga mbere y’uko ukwezi kurangira, ubu atinya no kureba nyiri inzu akodesha, kuko amatariki yo kwishyura yarageze.

 Ati „Njyewe uwo nkodeshaho nta mikino, ntabwo nisanzuye mu gihe ntaramwishyura, andeba ikijisho.“ 

Claudette Uwamwezi we, akorera umuryango utegamiye kuri Leta, yatubwiye ko umukoresha we azamuhemba kimwe cya kabiri cy’umushahara, kandi ngo aho abana be biga, baramwishyuza kuko batigeze bahagarara, bigishwa ibyo bita online cyangwa iya kure.

Guma mu rugo rero yatumye batarangiza umushinga bari bafite, ngo ubu bakabaye bari gukora igice cya kabiri cy’uwo mushinga (phase 2) ariko bamaze gukererwa kandi bafite ubwoba ko bazasabwa n’umuterankunga gusubiza amafaranga.

Alexis Urayeneza we, ni usanzwe akora akazi k’ubushoferi, yahagaritswe by’agateganyo, kandi uretse abana n’umugore atunze, ngo ni nawe ufasha nyina.

Ati “turi mu miryango iciriritse bityo twazindukaga tugahahira Nyabugogo ku giciro gihendutse, none nta buryo bwo kuhagera, turahahira muri Butiki, ibiciro babikubye kabiri, nta nubwo baguha ideni kuko ntibazi niba tuzasubira mu kazi”

Avuga ko mu mpera z’ukwezi yibaza niba kuzarangira, abana be bakiri kurya. 

Tumubajije niba nta mfashanyo ahabwa mu mudugudu nk’abandi, agira ati “rwose kujya kurwanira akawunga kuri njye ni ugusubira hasi, ndi umugabo usanzwe uzi kwihigira, ntabwo nshaka kujyayo”

Bimenyimana Ismael usanzwe akora ibiraka by’ibaruramibare, avuga ko buri kwezi yakoreraga nk’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, ariko ubu yabonye ikiraka kimwe cyo kumenyekanisha umusoro ku nyungubamwishyura ibihumbi 10 gusa, abandi bamubwiye ko nta kazi gahari.

Hagenimana we, afite amazu akodesha, kandi nta kandi kazi agira, avuga ko ibibazo igihugu kiri kunyuramo abibona, ko ariko atasabiriza afite abantu bamubereyemu nzu, kadi bo barya. Ati “Abakodesha nabo bagomba kwizirika bakagabanya uko bari basanzwe babaho kugira ngo bagaragaze ubushake bwo kwishyura icumbi.”

 

Aba bantu bose twavuganye bahuriza ko batabera mu nzu ubuntu koko, kandi bifuza gusohoka bakajya gukora, mu gihe bahabwa amabwiriza, ko bayubaha mu rwego rwo gukomeza kwirinda Corona Virus.

 

Cyakora, mu nama n’abanyamakuru n’umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yabaye ku wa 27 Mata, ubwo abanyamakuru bamubazaga niba Guma mu rugo izakomeza, yavuze ko inama izahuza abagize guverinoma hazafatirwamo umwanzuro ushobora guha bamwe uburenganzira bwo gukomeza gukora, hakurikijwe ibyihutirwa, ariko bagashyirirwaho amabwirizwa y’ubwirinzi.

 

Marie Louise Uwizeyimana

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCOVID19 indwara itagira umuti ariko igakira
Next articleIburengerazuba: Ibihombo byabaye byinshi ku bacuruza isambaza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here