Home Amakuru Abakundana bahuje ibitsina bikomye umukuru w’abadepite bamusabira amahuguwa

Abakundana bahuje ibitsina bikomye umukuru w’abadepite bamusabira amahuguwa

0

Umuryango uharanira inyungu z’ababana bahuje ibitsina LGBTI wamaganye umukuru w’’inteko ishinga amategeko ya Ghana uvuga ko igihugu gikwiye gufata ingamba zihutirwa n’amategeko asobanutse arwanya ababana bahuje ibitsina.

Alban Bagbin ukuriye inteko ishjingamategeko yo muri Ghana akomeza avuga ko kuryamana kw’abahuje ibitsina bidakwiye gushyigikirwa cyangwa kwemerwa kubera ko bigira ingaruka mbi kuri ku muryango mugari (sosiyete).

Uyu muvugizi yasubizaga ibaruwa y’umunyapolitiki wasabye inteko ishinga amategeko gutora itegeko rishya ribuza ibikorwa by’ababana bahuje ibitsina LGBTI mu gihugu.

Ariko Robert Akoto uyobora Umuryango uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye, avuga ko inteko ishinga amategeko ikeneye inyigisho ku bibazo by’ababana bahuje bitsina LGBTI.

Yatangarije BBC ko Ghana itagomba “gutesha agaciro ibipimo byayo mu burenganzira bwa muntu n’ubwo bimaze guteshwa agaciro”.

Nta tegeko muri Gana rivuga ko guhuza ibitsina bitemewe. Ariko imibonano mpuzabitsina ku bahuje ibitsina ihanwa nigitabo cyamategeko ahana.

Kuri ubu abantu 21 bakurikiranyweho iki cyaha muri Gana kubera guterana mu buryo butemewe n’amategeko nyuma yo gushinjwa guteza imbere gahunda ya LGBT.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbujura kimwe mu byirukanisha abavoka mu rugaga -Kavaruganda
Next articleAPR FC itwaye igikombe cya kabiri yikurikiranya idatsinzwe, Rayon sports ibanziriza iya nyuma
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here