Home Ubutabera Abakundana bahuje igitsina bo mu karere barataka guhutazwa

Abakundana bahuje igitsina bo mu karere barataka guhutazwa

0

Inama y’iminsi ibiri ku burenganzira bwo kwishyira hamwe kw’abadahuje na benshi imigenzereze mu mubano ushingiye ku bitsina mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no Hagati, yabereye I Kigali iteranijwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights First Rwanda Association ku nkunga y’umuryango nterankunga wa National Endowment for Democracy (NED).

Intego y’iyi nama nyunguranabitekerezo yari ukuganira ku bibazo abadahuje na benshi imigenzereze mu mubano ushingiye ku bitsina (sexual minorities) bahura na byo mu gihe cyo kugira uburenganzira bwo kwisanzura mu kwishyira hamwe aho babarizwa, mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati.

Abaharanira uburenganzira bo hirya no hino mu karere baganiriye byimbitse ku bibazo byugarije ibyiciro bitandukanye bibarizwa mu badahuje na benshi imigenzereze mu mubano ushingiye ku bitsina birimo: abakundana n’abo bahuje igitsinda, abihinduza ibitsina, n’abafite ibitsina byombi, bose bahuriye mu nyito-mpine ya LGBTIQ+ mu rurimi rw’Icyongereza.

Ingingo nyamukuru yaganiriweho ni uburenganzira bukenewe bwo kwishyira ukizana mu kwishyira hamwe mu matsinda n’imiryango ihuriza hamawe ababarizwa muri bene ibyo byiciro mu bihugu byabo no ku rwego rw’akarere muri rusange.

Umwe mu bitabiriye iyi nama yagaragaje ko mu ihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakigaragara ivangura rishingiye kuri bene ibi byiciro. Muri iki gihugu benshi mu bari mu byiciro bya LGBTIQ+ bakorerwa cyane iyicarubozo, ibikorwa by’ubunyamaswa no kwamburwa agaciro, yewe no gutabwa muri yombi hagendewe ku mahitamo yabo n’imimerere yabo bishingiye ku gitsina, bigizwemo uruhare na leta cg bantu muri sosiyete. Ku bw’izi mpamvu ugasanga nta burenganzira bafite bwo gushinga amahuriro no guterana mu nyungu zabo, bikanagaragazwa n’uko imiryango bagerageza kugira bahuriramo idahabwa ibyangombwa byo gukorera mu gihugu.

Abitabiriye inama bo muri Kenya bagaragaje ko igihugu cyabo cyubakiye ku itegeko nshinga rigena imigenzereze irwanya ivangura, ikimakaza ukwisanga kwa buri wese, no kwimiriza imbere uburenganzira bwa muntu. Bongeyeho ko Itegeko nshinga rya 2010 rya Kenya rigenera Abebengihugu ubutegetsi bushingiye ku ngangagaciro z’uburenganzira bwa muntu, uburinganire, ubwisanzure, demokarasi, ubutabera no kugendera ku mategeko kugeza ku kurengerwa ku ruhando mpuzamahanga.

Gusa, nubwo itegeko nshinga ryubakitse mu buryo bwiza, amategeko ahana ya Kenya yo akomeje guhana ‘imigenzereze itandukanye n’isanzwe imenyerewe’ aho bikururira abacudikana bahuje ibitsina kubihanirwa.

Bwana AMUTWENDIZE Rodgers, umunyamategeko ukorana n’umuryango Human Right First Rwanda Association yagize, ati “Kubuza abadahuje na benshi imigenzereze mu mubano ushingiye ku bitsina kwemererwa gushinga ihuriro no kubabuza uburenganzira bwo kwihuriza hamwe ni imbogamizi nini, yewe ni n’ikibazo gishingiye ku kubangamira uburenganzira bwabo bikanaba ivangura rishingiye ku gitsina n’amahitamo mboneza-migenzereze y’ibitsina.”

Yongeyeho ati “Niba abandi bantu muri sosiyete bemerewe guhura bagasenga, no mu yandi matsinda, kuki ababarizwa mu byiciro bya LGBTIQ bo badahabwa ubwo burenganzira ngo bahure yewe banandikishe imiryango bahuriramo?”

Iyi nama yanabaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe uburenganzira ku byiciro bya LGBTIQ mu bihe turimo by’icyorezo cya COVID-19.

Inama kandi yabaye igihe cyiza ku miryango ibarizwa mu karere hose, cyo kugaragariza hamwe imbogamizi zabo, no kurushaho kowagura ihuzabikorwa ry’abahuriye bose mu byiciro bya LGBTIQ mu guharanira ko habaho uburenganzira bw’abadahuje na benshi imigenzereze mu mubano ushingiye ku bitsina (sexual minorities).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyagatare: Urukiko rwategetse ko Safari wakubise Dasso afungwa
Next articlePerezida Kagame yayoboye inama y’Abasirikare bakuru,abapolisi n’abo mu iperereza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here