Home Ubutabera Abakuyemo inda 10 n’izindi mfungwa zirenga 4500 zahawe imbabazi

Abakuyemo inda 10 n’izindi mfungwa zirenga 4500 zahawe imbabazi

0

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore icumi bari barahmijwe icyaha cyo gukuramo inda n’inama y’abaminsiitiri iha imbabazi izindi mfungwa 4781 zigomba guhita zifungurwa.

Perezida wa Repubulika itegeko nshinga ry’u Rwanda rimuha ububasha bwo gutanga imbabazi kumfungwa nyuma yo kubiganiraho n’urukiko rw’ikirenga.

Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu iyobowe na Perezida Kagame  niho hagaragaye koperezida yatanze imabazi ku mfungwa 10.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter niho yasobanuriye imbabazi zatanzwe n’ Umukuru w’Igihugu avuga ko yababariye abagore 10 bakuyemo inda n’abandi bantu batandukanye bari bafunzwe.

Yagize ati “Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda. Inama y’Abaminisitiri yanemeje irekurwa ry’abafungwa 4781.’’

Nta makuru arambuye yatanze ku bagore bababariwe ndetse n’abandi bafungwa bahawe imbabazi.

Mu mwaka ushize, muri Gicurasi, nabwo Umukuru w’Igihugu yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange ku bakobwa mirongo itanu bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

Izi mbabazi zitangwa buri mwaka n’ubwo izibukwa cyane ari izahawe Umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyepolitiki utavufga rumwe n’ubutegetsi Ingabire Victoire mu mwaka w’i 2019.

Izindi mbabazi perezida Kagame akunda gutanga ni izo aha abana baba bafungiwe muri gereza y’abana ya Nyagatere baba batsinze ibizamini bya leta  buri mwaka.

Imbabazi zihabwa abakobwa bahamijwe icyaha cyo gukiramominda nazo zimaze imyaka myinshi zitangwa nyuma yaho hari n’iteka rya minisitiri ryasohotse rigena abemerewe gukuramo inda n’ubwo kuyikuramo ubwabyo byagumye mu gitabo cy’amategeko kigena ibyaha n’ibihano.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abagore n’abana by’umwihariko byagaragjeko hari abantu bagiye bakuramo inda bitari amahitamo yabo basaba leta y’u Rwanda kujya yorohereza aba bantu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKing James na Shaddyboo batawe muri yombi
Next articleImanishimwe Emmanuelwa APR Fc aciye agahigo ko kugurwa menshi mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here