Home Politike Abantu 16 bamaze kuburira ubuzima mu myigaragambyo y’abatishimiye ifungwa rya Bobi Wine

Abantu 16 bamaze kuburira ubuzima mu myigaragambyo y’abatishimiye ifungwa rya Bobi Wine

0
Umuyoboke wa Bobi Wine atwawe intambike

Hamaze kumenyekana abantu 16 bamaze kugwa mu myigaragambyo yadutse muri Uganda nyuma y’aho Polisi ifunze Bobi Wine wiyamamariza kuyobora igihugu ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Muri gihugu cya Uganda, hashyizweho amabwiriza ko abakandida bose bari kwiyamamaza batagomba guhuriza ahantu hamwe abantu barenga 200. Bobi Wine yatawe muri yombi ashinjwa ko yarenze kuri uwo mubare, ubu aracyari mu maboko y’inzego z’umutekano.

Umuyoboke wa Bobi Wine atwawe intambike (Photo net)

Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko kuva iyi myigaragambyo yakwaduka mu gihugu kuri uyu wa Gatatu, abantu 16 aribo bamaze gupfa mu gihe abamaze gukomereka bo ari 65. Abamaze gutabwa muri yombi ni 350.

Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abashinzwe umutekano bahangana n’abaturage, babarasamo imyuka iryana mu maso, n’andi y’aho abantu batambaye impuzankano y’inzego z’umutekano bari bafite imbunda mu mihanda bakagenda barasa mu kirere.

Bobi Wine niwe mukandida ku mwanya wa prezida muri Uganda ugaragara nk’ukomeye mu bahangaye na perezida wari usanzweho Yoweli Kaguta Museveni, cyane ko uyu Kyagulanyi Robert agenda agira umubare mwinshi w’abamushyigikira, umubare munini ni urubyiruko.

Imyigaragambyo ikomeje kwiyongera n’ubwo polisi irushaho gukaza umutekano, ikumira abamagana ifungwa rya Bobi Wine ikoresheje kurasa ibyuka biryani mu maso no kurasa mu kirere.

Nyuma y’iki gihe cyo kwiyamamaza kitoroshye ku banya Uganda, kizasozwa n’amatora ateganijwe ku itariki ya 14 Mutaramo 2020.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIfatwa rya Bobi Wine ryateje imyigaragambyo i Kampala
Next articleCovid-19 yatangiye kugera mu bigo by’amashuri mu Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here