Home Amakuru Abantu 40 bahiriye mu modoka ari bazima

Abantu 40 bahiriye mu modoka ari bazima

0

Abayobozi bavuga ko byibuze abantu 40 batwitswe ari bazima nyuma yuko bisi yari ibatwaye yari inatwaye ibikomoka kuri peterori yagonze igahita ishya mu ntara ya Kwilu mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Kinshasa muri Congo.

Guverineri w’aka karere, Willy Itshunda, yatangarije itangazamakuru ryaho ko mu barokotse 31, icyenda bakomeretse cyane mu mpanuka yabaye ku wa kane hafi y’umudugudu wa Kiwawa, mu birometero bigera kuri bitandatu uvuye mu murwa mukuru Kinshasa aho iyi bisi yerekezaga.

N’ubwo bitemewe gutwara ibintu byaka mu modoka zitwara abagenzi, ni gake amategeko yubahirizwa muri iki gihugu.

Kuba DR Congo idafite  imihanda ikozwe neza hamwe n’imodoka mbi zishaje z’imirimo iza leta, izitwara abantu n’ibintu rusange nabyo byongera ibyago by’impanuka zihitana bantu benshi buri mwaka muri iki gihugu.

Muri bilometero 20.000  z’imuhanda ya DR Congo, 10% gusa niyo ikozwe muri kaburimbo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yakiriye Duclert wakoze raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside
Next articleAfurika yunze ubumwe yahagaritse kugura urukingo rwa AstraZeneca
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here