Home Amakuru Abanya Ethiopia bagiye gukora agashya mu biro bya Joe Biden

Abanya Ethiopia bagiye gukora agashya mu biro bya Joe Biden

0

Abashyigikiye ishyaka rya Prosperity Party riri ku butegetsi muri Ethiopiya barateganya kohereza amabaruwa arenga miliyoni 5 kuri perezida wa Amerika Joe Biden mu rwego rwo gushaka guhindura ibitekerezo bye ku ntambara iri kubera mu majyaruguru y’iki Gihugu mu ntara ya Tigray.

Abateguye ubu bukangurambaga bwo “kuzura ibiro by’umukuru w’Igihugu wa Amerika  White House Amabahasha y’umweru ” bavuga ko amabaruwa y’urubyiruko amamiriyoni azoherezwa guhera ubu kugeza ku ya 25 Nzeri.

Alemayehu Seifu, umuyobozi mu gihugu ushinzwe guteza imbere urubyiruko muri Etiyopiya, yatangaje   ko urubyiruko rwo mu Turere twibasiwe n’intambara ya Tigray – rwabaye muri iyi ntambara ruzandika ukuri kw’ibyabayeho n’ibindi babonye muri iyi ntambara.

Bwana Alemayehu ati: “Guverinoma y’Abanyamerika igomba guhagarika kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu cyacu. Bagomba kwigira kuri Afuganisitani, Pakisitani na Libiya.”

Perezida Biden n’abandi bayobozi bo mu burengerazuba bahamagariye abategetsi ba Etiyopiya guhagarika intambara iri mu turere duturanye twa Amhara na Afar.

Abantu babarirwa mu bihumbi baguye muri iyi ntambara, abantu babarirwa muri za miriyoni bakurwa mu byabo bahungira imbere mu Gihugu no hanze yacyo, mu gihe n’ibihumbi amagana by’abaturage nabyo bihura n’ibibazo bitandukanye birimo n’inzara kubera ko imfashanyo z’ibiribwa zahagaritswe hamwe na hamwe.

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia  Abiy Ahmed yakomeje kurwanya icyifuzo cyo gushyikirana n’abayobozi ba TPLF.

Abasirikare ba leta kimwe n’abarwanyi b’inyeshyamba bashinjwa amarorerwa menshi arik impande zombi zirabihakana.

Kwivuga neza kw’ishyaka rya Bwana Abiy niryo ryamaganwe mu ruhame na leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’iburayi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNta wahirika ubutegetsi muri Uganda ngo amare umunsi -Gen Muhoozi
Next articleParis Saint Germain ya Messi na Neymar yatsikiriye mu Bubiligi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here