Home Ubukungu Abanyamahoteli bishimiye inguzanyo bahawe mu kigega cyo kuzahura ubukungu ERF

Abanyamahoteli bishimiye inguzanyo bahawe mu kigega cyo kuzahura ubukungu ERF

0
Ndahiro Donald, Umuyobozi wa Sun Rise Guest House, avuga ko nubwo atabonye aya Mafaranga ariko yishimira ko bagenzi be bayabonye

Bamwe mu bakora ibijyanye n’amahoteli bazahajwe n’ingaruka za Covid 19 bavuga ko bagobotswe n’inkunga batewe na leta binyuze mu kigega cyitwa Economic Recovery Found, aho ngo byabafashije kongera kwiyubaka no guhemba abakozi babo.

Judith UWANKWERA  Umuyobozi mukuru  wa Hotel IBIGABIRO ikorera mu Karere ka Nyamasheke avuga ko yamenye iki kigega binyuze mu makuru yahawe n’abagize ishyirahamwe ry’amahotel mu Rwanda, binyuze mu nama no no mu biganiro agirana n’abashoramari bagenzi be.

Judith agira ati:”Icyi kigega cyadufashije kongera kwiyubaka kuko nahawe miriyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko twari twayasabye bidufasha guhemba abakozi, kuvugurura inzu n’ibindi birimo no kongera kugura ibikoresho bisimbura ibyangiritse”.

Akomeza agira ati:”Namenye amakuru nyakuye ku bayobozi bacu mu rugaga rw’amahoteli mu Rwanda, njya gusaba iyi nguzanyo byabanje kungora kuyahabwa kubera ko banki nabanje kujyamo bavuze ko iby’amahoteli batabijyamo kuko ngo bishobora guhomba ariko naje kujya muri Cogebank baramfasha ndayahabwa”.

Yongeraho ati:” mbere ya covid 19 twakoreshaga abakozi 12 bahoraho n’abadahoraho 6, ubu dukoresha abakozi 7 bahoraho n’abadahoraho 3 kubera ko ibintu bitarasubira mu buryo neza ariko aya mafaranga yaratugobotse mu buryo bwo guhemba abakozi no kongera kwiyubaka”.

Mukawera avuga ashimira Leta yashyizeho iki kigega kibaha inguzanyo ku nyungu nto kuko mbere y’uko kibaha iyi nguzanyo nta cyizere cyo kongera gukora ubucuruzi bwabo bari bafite.

Uwankwera, yishimira ko Hotel ye yongeye gusubukura ibikorwa n’abakozi bayo bose abikesheje ikige cyo kuzahura ubukungu

Avuga ko ayo mafaranga yayahawe muri Gashyantare 2021, akaba agomba kuyishyura nyuma y’imyaka 4 ku nyungu y’i  10% aho ashimira leta yabagobotse nyuma y’uko bari barazahajwe cyane na covid 19 ubu bakaba barasubiye ku isoko ry’umurimo.

Ndahiro Donald Umuyobozi wa Sun Rise Guest House ikorera  mu Karere ka  Bugesera we avuga ko amakuru y’iki kigega yayamenye ariko ko atigeze akitabaza n’ubwo yari agikeneye.

Agira ati:”Narabimenye ku makuru nahawe na banki nkorana nayo y’abaturage, sinigeze nyasaba kuko nabonye ibyo bansaba bigoranye kandi ntizeye ko ibyo nsabwa ndamutse mbikoze ayo mafaranga nayahabwa koko”.

Avuga ko yahuye n’ingorane za covid 19 ariko akirinda no kongeraho izindi kuko ngo yasanze byamusaba gushyiraho abamufasha gushaka ibyangomba birimo gukora igenzura ry’umutungo (Audit), no gushaka ibyangombwa bitandukanye by’imisoro.

Ndahiro Donald, Umuyobozi wa Sun Rise Guest House, avuga ko nubwo atabonye aya Mafaranga ariko yishimira ko bagenzi be bayabonye

Ndahiro akomeza avuga ko mbere ya Covid 19 yakoreshaga abakozi 18 bahoraho nyuma azaguhagarika 10 ariko ubu yishimira ko bose bagarutse mu kazi n’ubwo akigowe no kongera gusubira ku rwego yari ariho mbere ya Covid-19.

Ku ruhande rwa Cogebank imwe muri Banki zatanze aya mafaranga bavuga ko bashishikarije abakiriya bayo gusaba aya mafaranga mu rwego rwo kuzahura ibikorwa byabo ndetse bakanabafasha mu buryo bwo kuyakoresha neza.

MAKUZA Casimir Umukozi ushinzwe inguzanyo muri iyi banki agira ati:”Nk’uko dusanzwe dufasha abakiriya bacu ni nako twabigenje mu bihe bya covid 19, twabakanguriye kuza gufata iyo nguzanyo cyane ko hari n’abatari bafite ayo makuru, ndetse abayahawe tubaba hafi kugira ngo tunabafashe mu rwego rwo kuyakoresha neza”.

Makuza yongeraho ko hari bamwe batahawe aya mafaranga bitewe n’impamvu zitandukanye zimo  kuba batari bujuje ibisabwa ndetse hakaba n’abari bafite izindi nguzanyo batarishyura nubwo nabo bagaragazaga ko baragizweho ingaruka na covid 19.

Nsengiyumva Barakabuye uyobora ihuriro ry’abafite amahoteri mu Rwanda,avuga ko abanyamahoteli bagizweho ingaruka na Covid 19 mbere bitewe n’uko abo bakiraga harimo n’abaturuka hanze y’u Rwanda batari bakiza kubera indege zitari zikigenda”.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, ubwo yatangizaga icyi kigega mu Rwanda ku itariki ya 08 Kamena 2020, yavuze ko cyashyiriweho kuzahura ubukungu bw’abikorera bwazahajwe na Covid 19.

Iki kigega cyiswe Economic Recovery Found ni ikigega cyashyizweho na leta y’u Rwanda aho amafaranga yashyizwemo ari ayaturutse mu ngengo y’imali y’umwaka wa 2019-2020 n’iya 2020-2021 aho cyatangiranye imari ya miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga akaba yarashyizwe muri banki nkuru y’u Rwanda BNR noneho abayakeneye bakayasaba binyuze mu mabanki bakorana nayo bakayahabwa bamaze kugaragaza ko bagizweho ingaruka na covid 19 ibikorwabyabo bigahungabana nibura ku kigero cya 50%.

Ntirushwa Anaclet

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInganda z’icyayi zaboneye igisubizo abana b’abakozi bazo
Next articleSudani: Jenerali Burhan yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here