Home Politike Abanyamakuru basabwe kutongera kuvugana n’umugore wa Rwigara

Abanyamakuru basabwe kutongera kuvugana n’umugore wa Rwigara

0

Abanyamakuru bari basanzwe baganira n’bifuzaga kuganira na Mukangemanyi Adeline, umufasha wa nyakwigendera Rwigara Assinapol, babujijwe n’umuhungu w’aba bombi kongera kumuvugisha n’ubwo atatangaje impamvu yabyo.

Arioste Rwigara, umuhungu wa Rwigara abicishije kumbuga nkoranyambaga akoresha yasabye abanyamakuru kutongera kuvugisha umubyeyiwe.

https://twitter.com/AriosteRwigara/status/1439206842408869892
https://twitter.com/AriosteRwigara/status/1439206803695443970

Ubu butumwa bwa Arioste rwigara na mushiki we Diane rwigara yabufashe abusangiza abamukurikira ku mbugankoranyambaga bigaragara ko nawe iki gitekerezo cyo kubuza abanyamakuru kuvugana n’umubyeyi we agishyigikiye.

Arioste Rwigara atangaje ibi nyuma y’imisni mike hacicikana amagambo y’umubyeyi we Adeline Rwigara, avuga ku bujurire buherutse kwangwa bw’umuryango we kuri Hotel yabo igiye gutezwa mu cyamunara.

Aya amagambo aje akurikira andi uyu mubyeyi yavuze ubwo yibukaga umufasha wmu ntangiriro z’uyu mwaka, amagambo yatangaje icyo gihe yo yamuviriyemo kwitaba urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kuko rwavugaga ko mu byyio yavuze hashobora kuba harimo ibigize icyaha.

Kuva Rwigara Assinapol yakwitaba Imana, umufasha we yagaragaye cyane mu itangazamakuru ku ngingo zimwe na zimwe atumvikana na leta y’u Rwanda, byigeze no kumuviramo gufungwa kimwe n’umukobw we Diane Rwigara ariko nyuma urukiko rubagira abere.

Nyuma yo gufungurwa Diane Rwigara nti yakunze kongera kugaragara cyane mu itangazamakuru nk’umubyeyi we avuga ku cyo bita “akarengane bakorerwa”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleVideo: Uwahoze yungirije Perezida Museveni yogesha imodoka inzoga
Next articleU Rwanda rwirukanwe mu irushanwa mpuzamahanga rwateguye ruhita rurisesa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here