Home Ubutabera Abanyamakuru batatu bagiye kumara imyaka itatu bataraburanishwa

Abanyamakuru batatu bagiye kumara imyaka itatu bataraburanishwa

0

Abanyamakuru Mutuyimana Jean Damascene, Niyodusenga Schadrack na  Nshimiyimana Jean Baptiste bakoreraga IWACU TV yakoreraga kuri Murandasi, bagiye kumara imyaka itatu bafunzwe by’agateganyo bataraburanishwa ku byaha bakekwaho mu mizi.

Aba banyamakuru bafashwe n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda tariki ya 9/10/2018 bakurikirayweho icyaha cy’ikwiza ry’impuha zigamije kwangisha Leta y’uRwanda mu bihugu by’amahanga no guteza imvururu muri rubanda.

Kuva icyo gihe bafungwa kugeza ubu ntibarahabwa amahirwe yo kuburana ibyaha bakurikirayweho ndetse bakaba bageze mu rukiko rw’Ubujurire baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nk’uko imiryango yabo ibivuga.

Ibyaha bakekwaho, ubushinjacyaha buvuga ko babikoze batangaza inkuru zitandukanye kuri channel ya YouTube yitwa IWACU TV aho bafata inkuru zatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga bakazitangaza bashyizeho imitwe (titles) z’amakabyankuru ngo bagamije gukurura abasomyi.

Amakuru ikinyamakuru Intego cyamenye ni uko bidakunze kubaho ko ukekwaho icyaha agera mu rukiko rw’Ubujurire aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’Agateganyo.

Ikinyamakuru Intego cyabonye Kopi y’Urubanza rwaciwe kuwa 10/12/2020 n’Urukiko Rukuru rwanze kerekura aba banyamakuru by’agateganyo rukavuga ko kirego cyatanzwe nabo gisaba gufungurwa by’agateganyo nta shingiro gifite bityo bakomeza gukurikiranwa bafunze.

Ubutabera butinze si ubutabera

Muri urwo rubanza, aba banyamakuru bavugaga ko kuva ku ya 30/10/2018, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kubafunga by’agateganyo  hanyuma ku matariki atandukanye, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rukajya rwemeza ko abakekwa bakomeza gufungwa by’agateganyo ku mpamvu zo gukomeza gukora iperereza no gusesengura dosiye.

Mu iburanisha ryo mu Rukiko Rukuru, abaregwa bavugaga ko basaba ko bafungurwa by’agateganyo kuko bamaze igihe kirenga imyaka ibiri bafunzwe by’agateganyo bakaba bataranahabwa amatariki yo kuzaburaniraho mu mizi ndetse ngo Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko bugikora iperereza kandi ibikoresho bafatanywe bifitwe n’ubushinjacyaha bakaba babona nta rindi perereza rigikorwa.

Bakavuga ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko badashobora gutoroka ubutabera.

Abunganira aba banyamakuru mu mategeko, mu rubanza bavugaga ko hakwiye kwitabwa ku ngingo ya 29 y’Itegeko nshinga ivuga ku burenganzira ku butabera buboneye, bityo bagomba kubona ubutabera mu gihe gikwiriye kuko bamaze imyaka ibiri bafunze bataraburana bakanongeraho ko ihame ari uko uregwa akurikiranwa adafunze.

Aba bunganizi banavugaga ko ubutabera butinze buba butakiri ubutabera ndetse bakanagaragaza imanza zaciwe n’izindi nkiko zerekeye ingaruka zo gutinda kuburanishwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Byagenze gute ngo urubanza rwabo rugere mu Rukiko rw’Ubujurire ?

Mutuyimana Jean Damascene, Niyodusenga Schadrack na Na Nshimiyimana Jean Baptiste bafashwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi mu 2018. Bagifatwa baburanye ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutegeka ko bakomeza gufungwa.

Bajuririye iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge narwo rutegeka ko bakomeza gufungwa by’Agateganyo.

Ubushinjacyaha bwaje kuregera mu mizi noneho bubarega icyaha cyo Gutangaza amagambo cyangwa amashusho binyuranye n’uko byafashwe, icyaha gihanishwa igihano cyo hejuru kingana n’igifungo cy’umwaka umwe.

Urukiko rw’Ibanze rujya gutanga itariki yo kuzaburaniraho, rwabahaye itariki yo kuzaburana mu mizi yo ku itariki ya 21/04/2022, kandi icyaha bari bakurikiranyweho cyahanishwaga igifungu cy’umwaka umwe, bivuze ko bari kuzaburana bamaze imyaka ine bafunze by’agateganyo.

Ibi byatumye basaba itariki ya hafi, mu gihe batarasubizwa banatanga na none ikirego gisaba gufungurwa by’agateganyo maze urukiko rw’Ibanze rwanga kubarekura, bajuririra mu rukiko rwisumbuye narwo rushimangira icyemezo cy’urukiko rw’Ibanze.

Guhindagura inyito z’ibyaha bifatwa nko kubahima

Urukiko rw’Ibanze rwaje kubaha itariki ya hafi yo kuburanishwa ku cyaha baregwaga cyo Gutangaza amagambo cyangwa amashusho binyuranyije n’uko byafashwe maze mu rubanza, Ubushinjacyaha busaba gusubira kujya gusesengura ikirego maze buza kugaruka mu iburanisha buvuga ko buhinduye ikirego busanga harabayeho Gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Kubera ko icyaha cyo  gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga gihanishwa igihano kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, byatumye urukiko rwibanze rwemeza ko urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza maze rutegeka ko urubanza rwoherezwa mu rukiko rukuru.

Kuva muri Mata 2020 kugeza ubu, uru rubanza ntabwo rwari rwahabwa itariki yo kuburana. Bisunze ingingo ya 96, y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha aba banyamakuru basabye Urukiko Rukuru gukuraho icyemezo kibafunga by’agateganyo Urukiko rukuru ruca urubanza ko nta shingiro ikirego cyabo gifite.

Uru rubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru, ni rwo rwajuririrwe mu rukiko rw’ubujurire ariko amakuru aturuka mu miryango y’aba banyamakuru avuga ko  hataramenyekana igihe ruzaburanishirizwa.

M Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbafunzwe mu gihe cya covid-19 babaho nabi kubera kudasurwa
Next article“Narashimuswe, …icyaha ntigihanishwa ikindi…”-Rusesabagina

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here