Home Ubutabera Abanyarwanda 8 bafunguwe na Arusha ubu bafungiwe muri Niger

Abanyarwanda 8 bafunguwe na Arusha ubu bafungiwe muri Niger

0

Abanyarwanda 8 barangije ibihano byabo mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania ubu bafungiwe muri Niger aho bari bajyanywe kuba bidegembya ariko iki gihugu kikisubiraho kigashaka kubasubiza muri Tanzania aho bahoze ariko Tanzania ikabanga.

Captain Innocent Sagahutu yabwiye BBC ko ubu bafungiwe by’amaherere muri Niger kuko Tanzania yanze kongera kubakira nyumayaho bayiviriyemo.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2021 nibwo Guverinoma ya Niger yagiranye amasezerano n’umuryango w’abibumbye wari ufite aba bantu mu nshingano yo kwakira aba banyarwanda bari barabuze igihugu kibakira bakabayo bidegembya ariko nyum y’iminsi mike Niger yatangaje ko yisubiyeho igafata icyemezo cyo kubirukana.

Abo banyarwanda barimo Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent.

Nyuma y’uko Niger ifashe iki cyemezo Tanzania yanze kongera kwakira aba Banyarwanda ivuga ko niba barayivuyemo bafite ahandi bagiye kuba mu buzima buruta ubwo babagamo muri Tanzania batagomba kuyigarukamo.

Aha niho Niger yahise ibura ayo icira nayo imira ihitamo kubagumana ariko ibafunze kuko ubu bose baba mu nzu imwe irinzwe ku buryo badasohoka cyangwa ngo bidegembye.

Innocent Sagahutu we avuga ko ubu batangiye kugira n’ikibazo cyo kubura ibiribwa kuko amafaranga bari bafite yabashiranye ko batakirya gatatu ku munsi nk’uko byari bisanzwe.

Impamvu aba bantu batoherejwe mu gihugu cyabo ni uko batigeze biyumvamo gusubizwa mu Rwanda kuko bavuga ko batizeye umutekano wabo.
Baba bo ubwabo na IRMCT, bashakishije ibindi bihugu bibakira ariko birabura, ahanini bishingiye ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba barabaye muri Guverinoma ishinjwa gushyira mu bikorwa Jenoside, icyaha ndengakamere.

Aba Banyarwanda bose bahamijwe uruhare kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bahabwa inshingano zitandukanye muri Guverinoma ya Habyarimana Juvenal yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Zigiranyirazo Protais yari muramu wa Habyarima akaba n’umunyapolitike w’umucuruzi wahamijwe uruhare muri Jenoside, Nsengiyumva Anathole yari akuriye ubutasi mu gisirikare mu gihe Mugiraneza Prosper yari Minisitiri w’Imirimo rusange muri Leta y’Abatabazi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMuri 2021 Sida yicaga umuntu buri munota -Raporo
Next articleKenya: Inoti zabuze kubera ruswa y’abari kwiyamamariza kuyobora Igihugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here