Home Politike Abanyarwandakzi bashimiwe uko bari kwitwara mu bihe bya Covid-19

Abanyarwandakzi bashimiwe uko bari kwitwara mu bihe bya Covid-19

0

Kigali- 08 Werurwe 2021- Mu butumwa bwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore; Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yashimye abagore n’abakobwa bo mu Rwanda uruhare runini bagize mu guhindura imibereho n’ubukungu by’igihugu ndetse cyane cyane kuba bari ku isonga mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Umunsi w’abagore wizihijwe kuri uyu wa mbere, 08 Werurwe ku nsanganyamatsiko: ‘Abagore, mube ku isonga mu isi ya Covid-19’

‘Mugihe twizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore; turashimira abagore n’abakobwa bari mu bumenyi butandukanye kubera uruhare runini bagize mu guharanira imibereho myiza y’umuryango no mu mibereho n’ubukungu bw’igihugu cyacu. Ndashimira byimazeyo abashinzwe ubuzima bw’abagore, abashinzwe umutekano, abanyamakuru, abakorerabushake n’abandi bagore bari ku isonga mu guhanga n’icyorezo cya Covid-19 .’- Prof. Bayisenge

Minisitiri yakomeje agira ati: “Icyorezo cya Covid-19 cyibasiye u Rwanda ndetse n’isi yose byatweretse ko ubufatanye no kuzuzanya mu bagize umuryango bose ari ngombwa kuruta mbere hose. Reka dukomeze gusubiza ingaruka z’iki cyorezo no kubaka imiryango itekanye kandi ihamye. ”

Bamwe mu bakobwa b’imbere mu kuvura Covid-19 bavuga ko bishimira kugira uruhare mu kurinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Dr. Aimee Victoire MANIRAGUHA, Umuganga akaba n’umuyobozi w’ikigo mu kigo cyita ku barwayi ba Kanyinya agira ati: ‘Kuba ku isonga mu kurwanya Covid-19 byaduhaye uburambe bwo kuba intwari mu bihe bikomeye. Bisaba kwigomwa no kwiyemeza   byuzuye. Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abagore; Ndashimira bagenzi bacu bakora mu nzego z’ubuzima bakomeje kuba ku isonga mu kubaka igihugu cyacu atari mu rwego rw’ubuzima gusa ahubwo no mu zindi nzego.

Umunsi mpuzamahanga w’abagore uje igihe u Rwanda rufite ibintu byinshi rwagezweho mu guha ubushobozi abagore n’abakobwa mu nzego zitandukanye. Uyu munsi, umubare w’abagore mu nzego zifata ibyemezo wariyongereye. Urugero, mu miyoborere, 61.3% by’abadepite (Inteko ishinga amategeko) ni abagore mu gihe 52% by’abaminisitiri ari abagore. Mu nama z’uturere, abagore bagize 45.2%.

Uhagarariye Umuryango w’abibumbye mu Rwanda Madamu Fatou Lo yagize ati: “Abagore ba Loni barashimira ibikorwa byakozwe mu rwego rwo guteza imbere uburinganire mu gihugu hose. Mu rwego rwo kwiyamamaza kwa Generation Equality, uyu muryango uzakomeza gukorana na Guverinoma, imiryabngo ityari iya leta, Abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa bose bafite agaciro mu kongera amajwi y’abagore n’abakobwa, byubaka ejo hazaza. ”

Umunsi mpuzamahanga w’abagore washyizweho n’umuryango w’abibumbye mu 1972 mu rwego rwo gutekereza ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu cye, bishimira ibyagezweho kandi hashyirwaho ingamba zo kwihutisha iterambere ry’igihugu. U Rwanda rwatangiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore mu 1975.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUburasirazuba : Bigirijweho nkana bitwaje Covid-19
Next articleCOVID-19: Hotel sector employees appeal for justice after being dismissed without terminal benefits
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here