Home Amakuru Abanyepalesitine 42 nibo bishwe na Israel kuri iki cyumweru

Abanyepalesitine 42 nibo bishwe na Israel kuri iki cyumweru

0

Abategetsi ba Gaza bavuga ko ku cyumweru wabaye umunsi wa mbere upfuyemo abantu benshi kuva iyi mirwano na Israel yatangira.

Abantu barenga 40 biciwe muri ibi bitero bishya by’indege bya Israel kuri Gaza, nkuko abategetsi baho babivuga.

Igisirikare cya Israel kivuga ko intagondwa z’Abanye-Palestina zarashe rokete zirenga 3000 kuri Israel mu gihe cy’icyumweru gishize.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres yaburiye ko mu gihe imirwano yakomeza byashora akarere “mu makuba atahagarikwa”.

Yasabye ko aka kanya harangira urugomo “ruteye ubwoba”.

Mbere yaho kuri uyu wa mbere, indege z’intambara za Israel zagabye ibitero 80 ku turere twinshi tw’umujyi wa Gaza, nyuma gato yuko intagondwa zo mu mutwe wa Hamas zungikanyije ibisasu bya rokete mu majyepfo ya Israel.

ONU yanaburiye ku bucye bw’ibitoro muri Gaza, bushobora gutuma ibitaro n’izindi nyubako zibura umuriro w’amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi).

Lynn Hastings, wungirije umuhazabikorwa wihariye wa ONU mu bikorwa by’amahoro mu burasirazuba bwo hagati, yabwiye BBC ko yasabye abategetsi ba Israel kwemerera ONU kujyana ibitoro n’ibindi bicyenewe ariko akabwirwa ko hadatekanye.

Abategetsi ba Gaza bavuze ko abantu 42, barimo abagore 16 n’abana 10, bapfiriye mu bitero by’indege bya Israel ku cyumweru.

Abantu 10, barimo abana babiri, biciwe mu bitero bya rokete kuri Israel kuva imirwano yatangira ku wa mbere ushize, nkuko Israel yabivuze.

Bose hamwe, abantu bamaze kwicwa muri Gaza ubu baragera ku 188, barimo abana 55 n’abagore 33, n’abakomeretse 1230, nkuko minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas ibivuga. Israel ivuga ko mu bapfuye harimo intagondwa zibarirwa muri za mirongo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePatriots yatangiye neza BAL, yerekana ko itibeshye mu kugura abakinnyi
Next articleDenis Sassou Nguesso umaze imyaka 38 ategeka Congo yahaye umwana we Minisiteri
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here