Home Amakuru Abanyeshuri barenga 10000 bataye ishuri kubera Covid-19

Abanyeshuri barenga 10000 bataye ishuri kubera Covid-19

0

Nkuko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, amashuri ari mu nzego za mbere zahuye n’ihungabana ry’ubukungu kubera icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda, Kabera Callixte, avuga ko uretse ingaruka z’icyorezo ca Covid 19 zageze ku banyeshuri, n’amashuri ubwayo yahuye n’ingorane zirimo no gufunga.

Muri kaminuza zose zo mu Rwanda habarurwa abanyeshuri bagera ku bihumbi 86 barimo amashuri ya Leta n’ayigenga. Ayigenga yonyine yiharira 58% by’abiga muri za kaminuza – bivuze abagera ku 50,000. Muri abo abagera ku 10,000 ntibagarutse kwiga.

Dr Mukankomeje Rose uyobora inama y’igihugu ishinzwe uburezi HEG avuga ko batangiye ibiganiro n’abashinzwe imicungire y’ikigega leta cyagenewe kuzahura ubukungu, by’umwihariko icyiciro cyazahajwe na Covid-19. Gusa benshi bavuga ko kubona amafaranga yo muri iki kigega bikigoranye kubera amategeko n’amabwiriza bisabwa.

Kurikira ibiganiro by’amategeko by’intego hano

https://www.youtube.com/watch?v=ToSCgDomjkc
https://www.youtube.com/watch?v=l6b4W9yPk74
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbajenerali bagiye gutegeka Ituri na Kivu ya Ruguru bamenyekanye
Next articleUmunyamakuru Ntamuhanga Cassien mu agtebo kamwe na Kayumba Nyamwasa na Karegeya Patrick
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here