Home Politike Abanyeshuri bazataha mu buryo bwihariye nta wundi muntu bahuye nawe

Abanyeshuri bazataha mu buryo bwihariye nta wundi muntu bahuye nawe

0

Abanyeshruri bazava ku mashuri yabo barangije ibizamini by’igihembwe cya kabiri nyuma yo gupimwa covid-19 kandi bagende mu modoka zicungiwe umutekano kugirango hatagira undi muntu ubivangamo akaba yabanduza Covid-19.

Byatangajwe mu kiganiro Minisitiri w’Intebe yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe n’abandi bayobozi muri Guverinoma na Polisi y’u Rwanda, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabzi Jean Marie yijeje abaturage ko nta kibazo itaha ry’abanyeshuri rizatera n’ubwo ingendo zambukiranya intara n’Uturere zibujijwe.

Minisitiri Gatabazi avuga uburyo abanyeshuri bazataha n’ubwo baziyishurira ingendo yagize ati:

” Abanyeshuri bari mu bizamini hari abazabirangiza kuri uyu wa gatatu hari n’abazabirangira kuri uyu wakane.” Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihug akomeza avuga uko bazataha.

” Dufatanyije na polisi y’Igihugu twateguye uburyo abanyeshuri bazagera iwabo aho bakomoka kandi badahuye n’abandi bagenzi hirya no hino. Twateguye uburyo bazaherekezwa kugera iwabo kandi tubifitemo ubunararibonye.” Minisitiri Gatabazi yasabye abanyeshuri n’ababyeyi kwitwararika nyuma yo kugera iwabo.

“Turasaba abanyeshuri batashye kugira indi myitwarire ibafasha kuko ntibatashye kugirango bagendagende mu ngo zindi basurane bajya mu birori, batashye kugirango bajye iwabo ariko nanone n’ababyeyi badufashe kugirango hatabaho gukwirakwiza Covid-19 mu miryango.”

Usibye gucyura abanyeshuri mu buryo butekanye haziyongeraho kubanza kubapima kugirango abamaze kwandura Covid-19 bafashwe nkuko minisitiri Gatabazi yabyemeje.

Gucyura abanyeshuri mu buryo butunguranye badatahanye indangamanota zabo n’ubwo basoje ibizamini bitangajwe nyuma y’amasaha make leta y’u Rwanda isohoye ingamba nshya zo gukumira ikwirakwira rya covid-19 zirimo gufunga amashuri mu Turere umunani n’Umujyi wa Kigali.  

Ku byerekeranye n’ikizamini cya Leta minisiti w’intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko nta munyeshuri utazagikora kandi ko kizakorwa abanyeshuri mu gihugu hose bari kurwego rumwe rw’imyigire.

Minisitiri w’uburezi Dr. Uwamariya nawe ashimngira ko nta munyeshuri uzabura uko akora ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’igisoza amashuri yisumbuye kubera icyorezo cya Covid-19.

Gahunda yo gutaha kw’abanyeshuri

Reba ikiganiro abagize guverinoma bakozeku ngamba nshya zo kwirinda Covid-19 cyose

https://www.youtube.com/watch?v=M5LyECt2Yh0
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda kimwe mu bihigu bizajya bicishwamo abasaba ubuhunzi u Bwongereza na Denmark
Next articleImyigaragambyo y’abaturage yirukanye umwami Mswati mu gihugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here