Home Amakuru Abaperezida ba Afurika bakiriye bate urupfu rwa Perezida Idriss Déby

Abaperezida ba Afurika bakiriye bate urupfu rwa Perezida Idriss Déby

0

Abayobozi b’Afurika bagaragaje ko batunguwe kandi batewe akababaro  n’urupfu rwa Perezida wa Tchad, Idriss Déby warashwe ubwo yari ahanganye n’inyeshyamba z’abayisilamu zateye igihugu cye.

Perezida w’agateganyo wa Mali, Bah Ndaw, yavuze ku rupfu rwe “rw’ubugome” maze avuga ko ari igihombo gikomeye ku rugamba rwo mu karere ka Sahel ku kurwanya abaterabwoba.

Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, yemeye ko Bwana Déby yagize uruhare rukomeye mu kurwanya iterabwoba – mu gihe umuyobozi wa Nijeriya Muhammadu Buhari yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu kurwanya umutwe w’abayisilamu, Boko Haram.

Paul Biya wo muri Kameruni yavuze ko urwo rupfu ari “igihombo gikomeye kuri Tchad, Afurika yo hagati ndetse n’umugabane wose” yakoreye “ubudacogora”.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko “yakiranye agahinda inkuru ibabaje y’urupfu rwa Deby”.

Ati: “Twamaganye mu magambo akomeye urugomo rwahitanye abantu benshi, harimo n’urwa Perezida Déby”.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi. akaba na perezida wa AU, yavuze ko “ari igihombo gikomeye kuri Tchad no muri Afurika yose”.

Bwana Déby yari amaze gutsinda manda ye ya gatandatu yo kuyoora Chad amaze imyaka 30 ayobora.

Ingabo zivuga ko umuhungu we, Mahamat Idriss Déby Kaka, atangiye kuba perezida w’agateganyo kugeza amatora umwaka utaha.

Abatavuga rumwe na leta babyanze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyeshuri bafashwa na FARG bavuga ko umwaka ushize ntabufasha bwayo babona
Next articleDRC irasaba Uganda indishyi za miliyari ibihumbi 4 z’amadolari mu rukiko mpuzamhanga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here