Home Uncategorized Abaperezida batandatu ba Afurika bagiye kuganira ku kibazo cya Mozambique

Abaperezida batandatu ba Afurika bagiye kuganira ku kibazo cya Mozambique

0

Ku wa kane, abaperezida batandatu bo muri Afurika bazagirana ibiganiro ku kibazo cya Mozambike.

Umuryango w’iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) wavuze ko inama izabera mu murwa mukuru w’iki gihugu, Maputo, izaganira ku ngamba zo guhangana n’iterabwoba.

Biteganijwe ko abaperezida ba Mozambique, Malawi, Tanzaniya, Botswana, Afurika y’Epfo na Zimbabwe aribo bazahura.

Ku ya 24 Werurwe, abasivili benshi barapfuye abandi bagera ku 11.000 bimurwa mu byabo nyuma yuko abarwanyi bateye umujyi wa Palma uri mu majyaruguru ya Mozambique.

Umuyobozi wa SADC, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana, yavuze ko ibyo bitero bibangamiye amahoro n’umutekano bya Mozambike, akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga.

Igisirikare cya Mozambique cyatangaje ko Palma ubu ifite umutekano wose kandi ibitangazamakuru byaho bivuga ko abaturage bagaruka buhoro buhoro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKwibuka27: Polisi irizeza umutekano abaturarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abazize genoside yakorewe abatutsi
Next articleAdeline Rwigara yongeye gutumizwaho na RIB
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here