Kuri uyu wa kane urukiko rwibanze rwa Kicukiro ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo abantu 12 bari aboyobozi ba IPRC Kigali barangajwe imbere na Mulindahabi Deogene wari umuyobzi mukuru wayo.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane urubanza rw’aba bose bashinjwa gukoresha nabi umutungo w’Igihugu rwibanda ku ifungwa n’ifungurwa ry’abo’agateganyo.
Ibi byaha nibyo byatumye iri shuri leta ifata icyemezo cyo kurifunga ibyumweru bibiri kugirango hakorwe iperereza nk’uko bigaragara mu itangazo rya minisiteri y’uburezi ryasohotse ku wa 12 Ukwakira.
Icyo gihe minisiteri y’uburezi yatangaje ko abanyeshuri baba batashye bakazagaruka gukomeza amasomo yabo nyuma y’uko iperereza muri iri shuri rikuru rizaba rirangiye kandi ko nta kibazo cyo gutakaza amasomo bazahura nacyo.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB narwo rwahisemo gukurikirana aba bantu bafunzwe dosiye yabo ikaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha ku wa 25 Ukwakira.
Aba 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandikompimbano, kunyereza umutungo n’ubujura.
Mu gihe aba baba bahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo bakatirwa gufungwa hagati y’imyaka irindwi n’icumi bakakwa n’ihazabu ikubye inshuro eshanu umutungo bahamijwe kunyereza.
Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpiambano cyo gihanishwa gufungwa imyaka iri hagati y’irindwi ariko itarenze icumi n’ihazabu iri hagati ya miliyoni ebyiri n’eshatu.
Igitabo kigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda kandi giteganyiriza uwahamwe n’icyaha cy’ubujura gufungwa hagati y’umwaka umwe n’ibiri n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri.