Home Amakuru Abarwanyi ba Boko Haram batunguye ubutegetsi bwa Nigeria

Abarwanyi ba Boko Haram batunguye ubutegetsi bwa Nigeria

0

Igisirikare cya Nigeria kiratangaza ko mu byumweru bibiri bishize cyakiriye inyeshyamba za Boko Haram zikabakaba ibihumbi 6 zishyikirije igisirikare cya leta zirimo n’abakuru binyeshyamba.

Usibye ubutegetsi bwa Nigeria bwatangaje ko bwakiriye aba barwanyi n’Igihugu gituranyi cya Cameroon nacyo kivuga ko cyamaze kwakira abarwanyi ba Boko Haram babarirwa mu Magana bashyize intwaro hasi.

Igisirikare cya Nigeria kivuga ko abarwanyi ba Boko Haram batashyize intwaro hasi ku bushake ahubwo ko ari ibitero by’igisirikare cya Lete bimaze igihe bibotsa igitutu ku birindiro byabo biri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.

Ibi kandi bije bikurikira urupfu rw’uwari umuyobozi mukuru wa Boko Haram bwana Abubakar Shekau wishwe mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Nyuma y’urupfu rwa Abubakar Shekau, benshi mu bari abarwanyi be bahise bashyira intwaro hasi abandi bisunga ku mutwe w’iterabwoba wa leta ya Kisilamu wahoraga uhanganye na Boko Haram.

Leta ivuga ko ikiri kureba niba abarwanyi ba Boko Haram bashyize intwaro hasi ibashyiriraho gahunda yihariye yo kubasubiza mu buzima busanzwe cyangwa niba ihita ibareka bagasubira mu miryango yabo.

Gusa abaturage ba Nigeria batewe impungenge n’uko leta yahita irekura aba bahoze ari abarwanyi ba Boko Haram itabanje kubacisha mu ngando.

Umuryango w’abibumbye ufata Boko Haram nk’umutwe w’iterabwoba. watangiye ibikorwa byayo mu mwaka w’i 2009 kugeza uyu munsi habarurwa inzirakarengane  zirenga ibihumbi 300 yahitanye n’abandi babarirwa mu mamiliyoni yimuye mu byabo ibatera ubuhunzi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmushinwa wakubise umuntu amuziritse ku musaraba ntabwo azirukanwa mu Rwanda
Next articleUbushinjacyaha nti bwasabiye ibihano abari mu buyobozi bwa FDRL
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here