Inteko ishingamategeko umutwe wa sena mu Rwanda washimiye leta uburyo yakemuye ikibazo cy’abatuarge bari batuye mu midugudu ya Kangondo i, Kangondo II na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe.
Inama ya Sena yateranye kuri uyu wa gatanu iyobowe na perezida wayo, Dr. Iyamuremye Jean Damsce, yashimye uburyo leta iri gutuza neza abaturage hagamijwe kunoza imiturire n’imitunganyirize y’imijyi nk’uko biri mu byo leta yiyemeje gukora mu myaka irindwi kuva muri 2017-2024. aha niho Sena yahereyeho inashima uburyo leta yakemuyemo ikibazo cya Bannyahe.
“By’umwihariko, Inama y’Abaperezida yashimye igikorwa cya Guverinoma cyo gutuza neza abaturage batuye mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro, mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, bava ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagatura ahujuje ibyangombwa.”
Ibibazo by’abaturage ba Bannyahe bimaze imyaka itanu bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye aho leta n’abari bahatuye batahuza imvugo ku butaka bwabo leta ivuga ko buri mu manegeka ikabereka ahandi bimukira yabubakiye bamwe bakabyemera n’abandi bakabyanga bavuga ko bashaka amafaranga. Leta yahisemo kubimura ku ngufu benshi mu bari basigaye nabo bemera kujya mu nzu bubakiwe n’abandi bake bakomeza gutsimbarara babyanga.
Ikibazo cy’izi nzu cyaviriyemo Shimaka Jean de Dieu wari utuye aha gufungwa nyuma yo gushinja leta kubategurira Jenoside ayigereranya no kubakura muri iyi mitungo.
Abaturage ba Bannyahe bavuga ko bandikiye inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite basaba kurenganurwa banaregera inkiko ariko zikaba zitarasoma umwanzuro ku rubanza baburanamo n’umujyi wa Kigali.
Inteko ishingamategeko umutwe wa Sena niwo wambere usohoye itangazo ushima iki cyemezo nk’urwego ruhagarariye abaturage.