Home Ubutabera Abatangabuhamya bemeje uruhare rwa Muhayimana muri Jenoside

Abatangabuhamya bemeje uruhare rwa Muhayimana muri Jenoside

0

Abatangabuhamya bane nibo bumviswe mu rukiko rwa rubanda rw’I paris bahamya umunyarwanda ufite ubwenegihugu by’Ubufaransa Muhayimana Claude, uruhare muri Jenoside yakoreweAbatutsi.

Aba batangabuhamya bose bemeje ko Muhayimana Claude ariwe watwaraga interahamwe azijyane aho zabaga zigiye kwica abatutsi.

Umwe mu batangabuhamwa wari wahawe izina ry’umutangabuhamya A kubera impamvu z’umuteakno we, yakuriye mu misozi ya Bisesero ahahoze ari Komine Gishyita, uyu mutangabuhamya yazankwe muri uru rubanza kuko hari igice cyamwifuzagaho amakuru.

Abandi batangabuhamya nabo biswe, umutangabuhamya B,C na D nabo bumviswe muri uru rubanza mu gihe cya Jenoside bari mu cyahoze ari Komine Gitesi, aba bose ubuhamya bwabo bwasabwe n’abacamanza.

Aba batangabuhamya bose bahurije ku kuba Muhayimana ariwe watwaraga interahamwe mu modoka akazigeza aho abatutsi abaga bihishe zikabona kubica, aba batangabuhamya banongeraho ko Moayimana ntaho yahera ahakana uruhare rwe muri ibi byaha bityo ko akwiye kubiryozwa.

Aba batangabuhamya bose bavuga ko Muhayimana ari inyuma y’irimburwa ry’ababyeyi babo ndetse n’indi miryango myinshi yatikiriye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye aho akomoka.

Aba batangabuhamya mu gusobanura uko byagenze, babwiye urukiko ko Muhayimana yahoraga atwaye imodoka yari ifite ibara ry’ubururu kandi ko iyi modoka inshuro nyinshi yabaga itwaye interahamwe izijyanye mu misozi ya Gitwa na Bisesero ahaguye abatutsi benshi barimo n’ababyeyi baba batangabuhamya.

Umwe mu batangabuhamya mu rukiko yagize ati: “ Na n’ubu hari ibisubizo ntashobora guha abana banjye, kuko umwe yigeze kumbaza impamvu ntashoboye kurinda ababyeyi banjye ngo baticwa kumusubiza birananira.”

Unsi mutangabuhamya anwe yabwiye urukiko ko nanubu bagihanganye n’ingaruka za Jenoside nko kubura umuryango no kubura abo bafatanya urugendo rw’ubuzima.

“ Nko mu gihe cy’ubukwe bidusaba kwishyura abitwa ababyeyi bacu kuko twe ntabo dufite,”

Muhayimana Claude ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa,akaba ariyo mpamvu urabanza rwe ku byaha bya Jenoside akekwaho rubera mu Gihugu cy’Ubufaransa kuko ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Uburayi bitemera kohereza abakekwaho ibyaha hanze yabyo.

Abunganira Muhayimana basabye inteko iburanisha uru rubanza kudaha agaciro ibyavuzwe n’abatangabuhamya kuko bigaragara ko ntanyungu bafite muri urur rubanza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbatangabuhamya bemeje uruhare rwa Muhayimana muri Jenoside
Next articleAbadepite bakuye icyizere kuri Guverineri Ngwabije ahita yirukanwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here