Home Amakuru Abatinganyi 21 bari bafunzwe bafunguwe

Abatinganyi 21 bari bafunzwe bafunguwe

0

Urukiko rwo muri Ghana rwatesheje agaciro ikirego ku bantu 21 bari bafunzwe mu kwezi kwa gatanu ubwo bari bitabiriye inama y’impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’abatinganyi n’abakorana imibonano n’ab’ibitsina byombi.

Abashinjacyaha bavuze ko bagiriwe inama ko nta gihamya ihagije ihari yo kwerekana ko abo bagore 16 n’abagabo batanu bari bateranye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umwunganizi mu mategeko wabo yishimiye umwanzuro w’urukiko.

Julia Ayertey yagize ati: “Rwabaye urugendo rugoye kuva mu kwezi kwa gatanu ariko mu buryo bwo kwishimirwa amategeko yavuze”.

Imibonano mpuzabitsina ku batinganyi ni icyaha gihanwa n’amategeko muri Ghana, gihanishwa gufungwa imyaka igera kuri itatu, ariko guteza imbere uburenganzira bw’abatinganyi ntabwo binyuranyije n’amategeko.

Impirimbanyi zavuze ko abo batinganyi bari bafunzwe mu buryo burimo amakosa.

Mu bihugu byinshi by’Afurika amategeko ntiyemerera abatinganyi gushyingiranwa, muri bimwe mu bihugu imibonano y’abahuje igitsina ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Mu Rwanda, amategeko ntabwo ahana imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina ariko ntabwo anemera ishyingirwa ryabo kuko ashyingira umuntu w’igitsina gore n’uw’igitsina gabo gusa.

Mu Burundi, amategeko ntiyemera gushyingira abahuje igitsina, ndetse imibonano mpuzabitsina ku batinganyi abayikora bashobora gufungwa hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbakobwa bahohoterwa ureba n’abandi bagutakira ihohoterwa wabatangira ikirego
Next articleHarobwe ifi ifite amenyo nk’ayumuntu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here