Home Ubutabera Abaturage ba Gakenke bavuga ko kumenya iby’urubanza rwa Neretse byaberetse ko ntawe...

Abaturage ba Gakenke bavuga ko kumenya iby’urubanza rwa Neretse byaberetse ko ntawe uhunga ubutabera

0

Nyuma y’uko abaturage batuye mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke, basangira amakuru ku rubanza rwa Neretse Fabien ku bufatanye bwa Haguruka na PaxPress bahamya ko kumenya ayo makuru byabumvishije neza akamaro k’ubutabera, bamenya ko aho waba uri hose warakoze icyaha ufatwa, by’umwihariko ku byaha nk’ibya Jenoside bidasaza.

Ibi byavuzwe n’abaturage nyuma yuko umuryango Haguruka uharanira uburenganzira bw’umugore n’ubw’umwana ariko unaharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange, ufatanyije n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-PaxPress baganiriye n’abayobozi bahagarariye abandi mu murenge wa Mataba, bagasangira amakuru ku rubanza rwa Neretse Fabien, kuva afatiwe mu Bufaransa kugera aburanishirijwe mu Bubiligi, aho yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Umwe mubitabiriye ikiganiro Dusabemariya Chantal, avuga ko amakuru ku rubanza rwa Neretse Fabien nk’umuntu wari uzwi cyane muri aka gace, yatumye nk’abaturage babona ko uwakoze icyaha wese yaba akomeye cyangwa se yoroheje ntaho yahungira ubutabera, ko aho yaba yaragiye hose akurikiranwa.

Dusabemariya yagize ati “Uyu Neretse yafashwe hashize igihe kinini, ndetse bamwe mu baturage batagitekereza cyane kubye kuko bumvaga ko byarangiye. Nyuma yo gutabwa muri yombi, akaburanishwa ndetse agakatirwa imyaka 25 y’igifungo, byatumye noneho tubona ko ntawe uhunga icyaha n’ubutabera.”

Nkuko ikinyamakuru intyoza dukesha iyi nkuru kibitangaza, Twizeyimana Theoneste, ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Ryarugema, Akagari ka Buyange mu Murenge wa Mataba, ahamya ko kumva umuntu wakoze Jenoside afashwe nyuma y’imyaka 20 agashyikirizwa ubutabera bishimisha, bigaha umuturage kumva ko uwakoze icyaha wese, aho yaba yarahungiye hose nta kwidegembya afite, ko amaherezo azafatwa akaryozwa ibyo yakoze.

Gusa ngo hari ikifuzo Twizeyimana tihariye wenyine. “Nubwo ubutabera bw’iyo mu mahanga aho abafashwe baburanishirizwa buba bwakoze akazi kabwo, hagakwiye no gushakwa uburyo umuntu nk’uwo anazanwa aho yakoreye icyaha, abaturage bakamubona bashaka bakamushinja aho biri ngombwa.”

Murekatete Jeanne d’Arc, umukozi wa Haguruka ari nawe wari uyoboye itsinda ryagiye kuganira n’abaturage, ahamya ko kumenya amakuru kw’abaturage bituma bumva ko uwakoze icyaha n’aho yaba yarahunze ariko atagiye buheriheri, atidegembya.

Yagize ati“ Abaturage bamenya yuko bariya bantu bagiye batagiye buheriheri, batidegembya.  Bazi yuko aho bari barimo gukurikiranwa”. Akomeza avuga ko isomo ku muturage ari ukumenya no kumva ko ukoze icyaha wese akurikiranwa.

Habumuremyi Thaddee, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mataba avuga ko amakuru yasangijwe abaturage ku rubanza rwa Neretse Fabien atabafashije gusa mu kumva ko uwakoze ibyaha bya Jenoside aho ari hose akurikiranwa, ko ahubwo byanafashije abaturage mu mibanire yabo yaba abo mu miryango ya Neretse n’abahemukiwe kuko uwakoze icyaha ariwe ku giti cye wakiryojwe, aho kuba hari undi wabibazwa ngo kuko bafitanye isano.

Neretse Fabien, yafatiwe mu Bufaransa mu mwaka wa 2011, urubanza rwe rwatangiye tariki ya 4 ugushyingo 2019 mu Bubiligi, hatorwa inyangamugayo 24 zirimo 12 zaruburanishaga hamwe n’abasimbura bazo 12. Gutangira iburanisha mu mizi byatangiye tariki ya 7 ugushyingo 2019 aho ryayobowe n’abacamanza batatu babigize umwuga. Urukiko rwamuhamije kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyamirambo ho mu mujyi wa Kigali ndetse n’i Mataba mu yahoze ari Komine Ndusu ( ubu ni mu karere ka Gakenke). Mu byaha yahamijwe n’urukiko, birimo; Kuba ubwe yarishe, kuba yarashishikarije abantu kwica, kurema umutwe w’abicanyi n’ibindi. Ibi byose urukiko rwagaragaje ko yabikoreye muri Kigali n’i Mataba.

Integonziza@gmail.com

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmatora ararimbanije muri Ghana aho batora perezida n’abadepite
Next articleUK: Umuntu wa mbere uhawe urukingo rwa Covid-19, ni umukecuru w’imyaka 90

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here