Home Amakuru Abaturage bagomba kurya gatatu ku munsi-Perezida

Abaturage bagomba kurya gatatu ku munsi-Perezida

0

Mu ijambo rye ry’irahira, Perezida Hakainde Hichilema yasezeranije Abanyazambia ko impinduka zahoze zifuzwa zigeze ku ndunduro.

Uyu muyobozi mushya wari usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi yatsinze  Edgar Lungu wari usanzwe ari Perezida wa Zambia mu matora yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, yavuze ko ejo hazaza ku banyazambia hahari kandi ko ibikorwa bizahura ubukungi bigiye kongera kuba byinshi.

“Ntabwo cyari ikibazo cyo gukosora ubukungu gusa – ahubwo n’ubukene ubu buratwugarije”, ahamagarira abikorera kugira uruhare.

Yavuze ko ari ngombwa gushakisha no gushora imari mu karere  mbere yo kureba Uburayi ndetse no hanze yarwo.

Yasezeranije Abanyazambiya amafunguro atatu meza ku munsi: “Nta muturage wa Zambiya ugomba kuryama ashonje.”

Yavuze ko ubuyobozi bwe buzareba ivugurura ry’imirimo y’amabuye y’agaciro, ingufu, ubutaka n’ubukerarugendo.

Uyu mugabo w’imyaka 59 y’amavuko kandi yashimiye uwamubanjirije ku bw’imirimo yakoze ndetse no kuba yaremeye ko yatsinzwe amatora.

Bwana Hichilema yavuze ko iyi ari inshuroiya gatatu mu gihugu ubutegetsi buhererekanywa mu mahoro kikaba ari ikimenyetso simusiga cya demokarasi  muri Zambia mu myaka mirongo itatu ishize

“Demokarasi n’inzira Zambia, abaturage b’ Afurika ndetse n’isi bagomba kuyoboka.”

Yashimangiye ko guverinoma nshya  “itazihanganira na gato” ruswa, byaba ari ikimenyetso cy’ubuyobozi – kandi ko atari ikibazo cy’ibihano.

Yavuze ko Inama y’Abaminisitiri izaba ihagarariye igihugu cyose kandi ko uturere twose tuzagira uruhare runini mu iterambere.

Perezida mushya yongeyeho ko itangazamakuru naryo rizakorera Ku bwisanzure ku buteegtsi bwe.

Mu kwerekana ko ubuyobozi bwe bwiyemeje kwigisha abakiri bato, yagize ati: “Uburezi ni ishoramari ryiza ku mwana uwo ari we wese, ndi urugero rwibyo mvuga.”

Yahamagariye ubumwe, yongeye gushimangira interuro ya  Kenneth Kaunda waharaniye ubwigenge bwa Zambia igira iti: “Zambiya imwe, igihugu kimwe.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbushinjacyaha bwasabye umucamanza gukomeza gufunga Gisupusupu
Next articleNyuma y’uruzinduko rwa Perezida Suluhu n’umugaba mukuru w’ingabo ze ari mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here