Home Politike Abaturage b’ibihugu 2 gusa mu bigize EAC nibo bemerewe kujya mu Bwongereza

Abaturage b’ibihugu 2 gusa mu bigize EAC nibo bemerewe kujya mu Bwongereza

0

Ubwongereza bwongereye urutonde “rutukura” rw’ibihugu abagenzi babivuyemo cyangwa babiciyemo batemerewe kujya mu Bwongereza.

Uru rutonde rusanzweho u Rwanda rwongeweho ibihugu nka Pakistan, Bangladesh na Philippine  byo muri Asia ndetse na Kenya yo muri aka Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba biri kuri uru rutonde bibaye 4 muri bitandatu bigize uyu muryango.

Usibye Uganda na Sudani y’amajyepfo, ibindi bihugu bigize uyu muryango nta muturage wabyo wemerewe kujya mu Gihugu cy’Ubwongereza muri iki gihe.

Uru rutonde ruriho ibihugu 39 birimo na DRC nayo yo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ibi bihugu bishya byongewe kuri uru rutonde birimo na Kenya bizatangira kubahiriza aya mabwiriza guhera taliki ya 9 Mata 2021.

Uburundi n’u Rwanda bimaze gihe kuri uru rutonde kuko byarugezeho mu mpera za Mutarama 2021.

Ni urutonde ruvugururwa buri byumweru bibiri.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida wa Sena Iyamuremye yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya perezida wa Niger
Next articleAbantu 13 nibo bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda muri iki cyumweru
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here