Home Ubuzima Abavuye i Kigali nk’imwe mu ntandaro y’ubwiyongere bwa COVID 19 mu Ntara

Abavuye i Kigali nk’imwe mu ntandaro y’ubwiyongere bwa COVID 19 mu Ntara

0

Ubwo Umujyi wa Kigali washyirwaga muri guma mu rugo, abaturage bo mu Ntara berekeje iwabo aho bizeraga ko ubuzima buzaborohera. Muri uko kugenda ntawigeze abapima kandi ibipimo bya RBC byerekanaga ko 61% by’abanduye COVID 19 babarizwaga i Kigali.

RBC yagaragaje ko ingamba ku Mujyi wa Kigali zatewe n’uko wihariye 61% by’abanduye bashya COVID-19 kuva uyu mwaka watangira.

Abaturage bahise bava mu mujyi ari uruvunganzoka, muri gare bategeramo imodoka Nyabugogo, ntibapimwe icyorezo cya Corona virus kugira ngo batajya kwanduza abo basanze mu ntara, kimwe mu bikekwa ko byaba byaratumye mu Ntara haboneka ubwiyongere bw’ abanduye COVID-19.

Julien Niyingabira, Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, ntahakana cyangwa ngo yemeze ko ubwiyongere bwa corona virusi mu Ntara bwaba bwaratewe n’abaturage bavuye mu Mujyi wa Kigali. Aragira ati: “Ntabushakashatsi burakorwa ariko birashoboka ko nayo ari imwe mu mpamvu y’imibare yazamutse mu Ntara, ariko na none iryo zamuka rishobora no kuba ryatewe n’uko ubu turi gupima abantu mu tugari no mu mavuriro y’ibanze azwi nka centre de sante, kandi tugakoresha uburyo bwihuse butanga igisubizo vuba.”

Impungenge za Mutezinka Clementine, umuturage wo mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Muganza, Akagari ka Cyeru, ziragaragaza ko ubwiyongere bw’abanduye corona virusi mu Ntara bushobora kuba buri guterwa na guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali. Ati: “…nari umukozi wo mu rugo i Kanombe guma mu rugo ije biba ngombwa ko bansezerera ariko mbanza guca ku Kamonyi, ubu ni bwo ntashye. Ubwo natahaga sinipimishije ngo menye ko nta corona virusi ndwaye, ibaze nyifite naba narayanduje aho naciye nka Kamonyi nkaba ngiye no kuyanduza ab’iwacu Cyeru.”

Umwarimu utashatse ko dutangaza izina rye ukirutse corona virusi, yadutangarije ko ubwo hatangazwaga guma mu rugo, amashuri amaze guhagarikwa mu Mujyi wa Kigali, yafashe umwanzuro wo gusanga umuryango we ku Kamonyi, ariko abyuka yarembye afite umuriro mwishi ahita ajya kwa muganga bamusangamo iki cyorezo. Ati: “… iyo ndembera mu rugo iwanjye ku Kamonyi, mba naranduje umuryango ndetse nkanduza n’abo twajyanye mu modoka kimwe n’abo twari guhura kuko nari kugenda ntazi icyo ndwaye.”

Umuvugizi wa RBC Julien Niyingabira, avuga ko mu bari kugaragara banduye corona virus bishoboka ko hari n’abavuye mu Mujyi wa Kigali. Ati: “…icyo twitayeho si ukureba aho uwo bapimye yabaga cyangwa aturuka, ahubwo dushishikajwe no kureba uko icyorezo gihagaze mu gihugu hose.”

Imibare itangwa na minisiteri y’ubuzima igaragaza ko Kugera tariki ya 28/01/2021 abanduye mu gihugu hose ari 363 muri bo umujyi wa Kigali ufite 98 mu gihe mu ntara ari 265, imibare igaragaza ko mu Ntara hagaragara ubwiyongere bw’abanduye coronavirusi kurusha uko byari bemeze ubu.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC kivuga ko ijanisha ry’Abandura covid ryikubye inshuro zirenga 50 ugereranyije n’uko byari bimeze mu Kuboza 2020.

Kivuga ko kandi 65,5% by’abishwe na COVID-19 mu gihugu hose bapfuye mu kwezi k’Ukuboza 2020 na Mutarama 2021.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Mwitende Jean Claude 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRSA: Perezida Zuma aragezwa imbere y’ubutabera
Next articleQuestions on fundamental legal rights for suspects in detention during Covid-19 period

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here