Home Politike Abayoboke ba ADF bashakaga kugaba ibitero muri Kigali baguwe gitumo

Abayoboke ba ADF bashakaga kugaba ibitero muri Kigali baguwe gitumo

0

Kuri uyu wa gatanu polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abantu 13 bo mu mutwe w’iterabwoba w’abanya Uganda, Allied Democratic Forces (ADF), bari bafite gahunda yo gukorera ibikorwa by’iterabwoba mu mujyi wa Kigali.

Polisi y’Igihugu ivuga ko abantu 13 yataye muri yombi yabafatanye ibiturika bitandukanye brimo insinga, imisimari n’ibindi biturika bitandukanye birimo n’imfashanyigisho z’amashusho bigishirizwagaho.

Aba babarizwa mu mutwe w’iterabwoba bafashwe ku bufatanye n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, bamwe muribo bafatiwe mu mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi no mu Karere ka Nyaruguru.

Polisi y’Igihugu ivuga ko mu makuru ifite kuri aba bantu basanzwe bakorana na ADF naru ndetse n’umutwe wa Leta ya Kisilamu (ISIS) usanzwe uziho gucengeza amatwara agamije kwiturikirizaho ibisasu mu bikorwa byawo by’iterabwoba.

ADF Naru ni umwe mu mitwe y’iterabwoba ukomoka mu Gihugu cya Uganda, ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Mu Rwanda ntihabarizwa imitwe y’iterabwoba n’ibikorwa byabao ariko kenshi polisi ifata abantu bari mu mugabi wo kubikorera ku butaka bw’u Rwanda. Benshi bajyanwa mu nkiko bagahamwa n’iki cyaha.

Polisi y’u Rwanda ntiratangaza ubwenegihugu bw’abafashwe bose n’ubwo bizwi ko ADF abagize benshi bakomoka mu gihugu cya Uganda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUko umuyobozi wa Polisi IGP Dan Munyuza, yitwaye mu kibazo cyananiye Migeprof na RIB
Next articleRonald Koeman, umutoza wa Barcelona uri ku gitutu, avuga ko “arambiwe”
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here