Home Amakuru Abayobozi bakuru bahawe Uturere bazajya bacunga

Abayobozi bakuru bahawe Uturere bazajya bacunga

0

Amakuru dukesha Ukwezi avuga ko Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, yandikiye abaminisitiri bose n’Abanyamabanga ba Leta abamenyesha buri wese hari akarere agomba gucunga, agakurikirana uko gahunda za Leta muri ko zigenda ndetse akanakagira inama, akajya anatanga raporo buri kwezi y’uko ako karere kifashe. By’umwihariko ariko yanabasabye kuzajya basura imirenge yose igize ako karere.

Nk’uko bisanzwe, Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta buri wese ahabwa akarere azajya akurikirana ariko kuri iyi nshuro Minisitiri w’Intebe yabasabye kurushaho kwegera uturere bahawe bakanakurikirana ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’imihigo. Ikindi gishya ni uko hari abahawe gukurikirana uturere tubiri ndetse n’abayobozi b’ibigo babarwa mu bagize Guverinoma bahabwa uturere bazakurikirana, bitewe n’uko umubare w’abagize Guverinoma uherutse kugabanywa.

Mu ibaruwa Dr Ngirente Edouard yandikiye abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta, akamenyesha Perezida Paul Kagame, Umuyobozi w’Umujyi na ba Guverineri b’Intara zose, yasobanuye uko iyo gahunda izakorwa.

Yagize ati: “Muri iyi gahunda muzibanda ku gukurikirana uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa muri rusange, ariko by’umwihariko muzakurikirana uko Imihigo y’Akarere igenda igerwaho, munatanga inama zafasha gukemura ibibazo Ubuyobozi bw’Akarere bugenda buhura nabyo mu iterambere. Musabwe gusura Akarere mushinzwe nibura rimwe mu kwezi, mugatanga raporo y’uko gahagaze. Ni ngombwa kandi kugena gahunda y’uburyo muzajya musura Imirenge yose igize Akarere mushinzwe”

Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bahawe gukurikirana uturere mu buryo bukurikirana:

  • Bwana Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahawe gukurikirana akarere ka RUSIZI na NYAMASHEKE
  • Bwana Dr. SEZIBERA Richard, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yahawe gukurikirana akarere ka GASABO
  • Madamu HAKIZUMUREMYI Soraya, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda yahawe gukurikirana akarere ka NYANZA
  • Madamu INGABIRE Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo yahawe gukurikirana akarere ka BUGESERA
  • Maj. Gen. MURASIRA Albert, Minisitiri w’Ingabo yahawe gukurikirana akarere ka RUBAVU
  • Madamu NYIRAHABIMANA Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yahawe gukurikirana akarere ka NGORORERO
  • Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w‘Umuco na Siporo yahawe gukurikirana akarere ka RUHANGO
  • Madamu KAMAYIRESE Germaine, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yahawe gukurikirana akarere ka RUTSIRO
  • Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yahawe gukurikirana akarere ka RULINDO
  • Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yahawe gukurikirana akarere ka KAYONZA na RWAMAGANA
  • Bwana Dr NDAGIJIMANA Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yahawe gukurikirana akarere ka KAMONYI
  • Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yahawe gukurikirana akarere ka HUYE
  • Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije yahawe gukurikirana akarere ka KARONGI
  • Madamu MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi yahawe gukurikirana akarere ka MUSANZE
  • Bwana Dr. MUTIMURA Eugene, Minisitiri w‘Uburezi yahawe gukurikirana akarere ka NYABIHU
  • Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko yahawe gukurikirana akarere ka NYAGATARE
  • Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta yahawe gukurikirana akarere ka NYARUGURU
  • Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yahawe gukurikirana akarere ka NGOMA
  • Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima yahawe gukurikirana akarere ka BURERA
  • Madamu Dr. MUKABARAMBA Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yahawe gukurikirana akarere ka KIREHE
  • Madamu Dr. UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi yahawe gukurikirana akarere ka MUHANGA
  • Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko yahawe gukurikirana akarere ka GAKENKE
  • Bwana Dr MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yahawe gukurikirana akarere ka GISAGARA
  • Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze yahawe gukurikirana akarere ka GATSIBO
  • Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu yahawe gukurikirana akarere ka NYAMAGABE
  • Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba yahawe gukurikirana akarere ka GICUMBI
  • Bwana Francis Gatare, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amabuye y’agaciro, ibikomoka kuri peteroli na gaze yahawe gukurikirana akarere ka NYARUGENGE
  • Madamu Clare AKAMANZI, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) yahawe gukurikirana ka KICUKIRO.

Ubwanditsi

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtibarasobanukirwa n’ibikubiye mu itegeko rigenga umutungo w’abashyingiranywe, Impano n’izungura
Next articleRulindo: Abana baterwa inda nibo bitunga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here