Home Ubutabera Abayobozi muri Nyanza na Gisagara bafunzwe bazira amasoko ya Leta

Abayobozi muri Nyanza na Gisagara bafunzwe bazira amasoko ya Leta

0

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwataye muri yombi abayobozi batanu bo mu Ntara y’amajyepfo bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’amasoko ya Leta.

Aba batawe muri yombi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo mu Turere twa Nyanza na Gisagara.

Bose batawe muri yombi ku ya 17 Werurwe.

Nk’uko urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rubitangaza iperereza rirakomeje ku byaha birimo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gufatanya n’uwatsindiye isoko mu guteza leta igihombo.

Mu butumwa RIB yacishije kuri twitter yayo ivuga ko : ” Iperereza rikomeje kugirango dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe abafashwe bo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.”

Aba bakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya polisi  ya Kimihurura, Kicukiro, na Rwezamenyo.

RIB iraburira abantu bakoresha nabi cyangwa banyereza umutungo wa rubanda, ibibutsa ko ibyo byaha bitazihanganirwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMinisitiri w’Umutekano mu Bwongereza uri mu Rwanda yasuye  Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Next articleAbajyanama ba Leta mu by’amategeko bemeranyijwe guhuza imitegurire n’imyandikire y’Amategeko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here