Home Ubutabera Abayobozi muri RBC bahaye umukozi mugenzi wabo isoko rya Miliyari eshatu

Abayobozi muri RBC bahaye umukozi mugenzi wabo isoko rya Miliyari eshatu

0

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Center) bakurikiranyweho gutanga isoko rya miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku mukozi mugenzi wabo, babwiye urukiko ko batari bazi ko bakora mu kigo kimwe, bityo ko nta tegeko bishe.

Abo barimo James Kamanzi wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije wa RBC; batawe muri yombi mu kwezi gushize, bashinjwa guha isoko sosiyete ya mugenzi wabo bakoranaga witwa Rwema Fidele mu 2020.

Itegeko rigenga amasoko ya leta rigena ko abakozi b’ikigo kigiye gutanga isoko babujijwe gupiganirwa iryo soko kuko hashobora kubamo itonesha.

Mu bandi bakurikiranywe harimo Fidele Ndayisenga, Jean-Pierre Ndayambaje na Leoncie Kayiranga uri mu kanama gashinzwe amasoko muri RBC.

Kuri uyu wa 8 Ukuboza bitabye urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bashinjwa kwica amategeko agenga amasoko ya leta no gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha.

Mu iburanisha ubushinjacyaha bwavuze ko mu 2020, akanama ka RBC gashinzwe amasoko kahaye isoko sosiyete ya Rwema, rifite agaciro k’arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda nubwo abakagize bari bazi ko ari umukozi w’iki kigo kuva mu 2013. Iryo soko ryari iryo gutanga ibikoresho byo mu buvuzi nk’uko inkuru ya Newtimes ibivuga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko James Kamanzi yemeje iryo soko nyamara na we yari azi ko Rwema yakoreraga RBC dore ko ari we wamusinyiye ibaruwa imwinjiza mu kazi.

Mu kwiregura kwe, Kamanzi yavuze ko atari azi ko Rwema akorera RBC.

Ati “RBC ni ikigo cyagutse gifite amashami menshi hirya no hino mu gihugu; ntibishoboka ko umuntu yamenya abakozi bacyo bose.”

Kamanazi abajijwe ku byerekeranye n’uko ari we wamusinyiye ibaruwa imwinjiza mu kazi, yavuze ko bitavuze ko byanze bikunze yagombaga kuba amwibuka kubera ko yasinyiye abakozi benshi.

Ati “ Twasinye amadosiye meshi, twafashe ibyemezo byinshi. Kumusinyira ibaruwa imushyira mu kazi ntibivuze ko muzi.”

Abandi batanu bagize akanama gashinzwe amasoko na bo bazamuye ingingo imeze kimwe n’iya Kamanzi, ko batari bazi ko Rwema ari umukozi wa RBC.

Jean Pierre Ndayambaje yagize ati “Nabonanye na we mu gihe cyo gutanga isoko. Ntabwo nari narigeze mumenya mbere.”

Umucamanza yamubajije ko bitari mu nshingano z’abagize akanama k’amasoko gukora ubucukumbuzi buhagije butuma bamenya uwo bagiye guha isoko. Ndayambaje yasubije ko itegeko ritabisaba keretse mu gihe hari ikintu gitumwe bagira amakenga mu gihe isoko rigiye gutangwa.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kubafunga iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleWilly Ngoma umuvugizi wa M23 mu bahanwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi EU
Next articlePerezida wa Sena yeguye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here