Home Politike Abimukira bambere bavuye mu Bwongereza bategerejwe mu Rwanda muri uku kwezi

Abimukira bambere bavuye mu Bwongereza bategerejwe mu Rwanda muri uku kwezi

0

Urugendo rwa mbere rw’indege yerekeza mu Rwanda itwaye abimukira bambuka umuhora wa Channel wo mu Bwongereza byitezwe ko ruba mu byumweru bibiri biri imbere ku itariki ya 14 y’uku kwezi kwa gatandatu, nkuko byatangajwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Abategetsi batangiye gutanga ibyerekezo ku cyiciro cya mbere cy’abo bantu bazajyanwa mu Rwanda.

Byitezwe ko hazaba imanza kuri iyi gahunda.

Iyi gahunda itavugwaho rumwe yanenzwe n’abanyapolitiki, imiryango y’abagiraneza na Musenyeri mukuru w’abanglikani wavuze ko inyuranyije na kamere y’Imana.
Bijyanye n’iyi gahunda, abasaba ubuhungiro bamwe bageze mu Bwongereza, bagiye koherezwa mu Rwanda aho ubusabe bwabo buzasuzumirwa.
Mu gihe ubusabe bwabo burimo kwigwaho, bazahabwa aho gucumbika hamwe n’ubufasha ndetse, ubusabe bwabo nibwemerwa, bazashobora kuguma mu Rwanda bashobore no kwiga no guhabwa ubufasha mu gihe cy’imyaka itanu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza Priti Patel yavuze ko ubu bufatanye n’u Rwanda ari “igice cy’ingenzi mu igenamigambi ryacu ryo gusana uburyo budakora bujyanye n’abimukira no kumena [gusenya] uburyo bubi bw’ubucuruzi bwa magendu y’abantu”.
Abantu barenga 4,850 bambutse Channel mu mato (ubwato) matoya muri uyu mwaka, abarenga 3,000 muri bo bakoze urwo rugendo rurimo ibyago mu kwezi gatatu, ugereranyije na 831 bakoze urwo rugendo mu kwezi kwa gatatu mu 2021.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ntiyemeje umubare w’abantu bazabanza guhabwa kuburirwa ko bazakurwa mu Bwongereza, ariko umutegetsi yabwiye BBC ko abazahabwa icyo cyemezo kibaburira bose ubu bari ahafungiwe abasaba ubuhungiro.

Uwahaye amakuru BBC yavuze ko abimukira “batageze ku magana” barimo guhabwa amabwiriza mbere na mbere.

Ibyerekezo byo gukurwa mu Bwongereza bihamiriza (byemerera) abantu ko bagiye koherezwa mu Rwanda, n’igihe bizabera.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yiteze ko igezwa mu rukiko, bikozwe n’abantu bashyizweho inkeke yo gukurwa mu Bwongereza hamwe n’amatsinda y’impirimbanyi zidashyigikiye iyi gahunda ya leta.

Imwe mu nzu zizatuzwamo abimukura baturutse mu Bwongereza

Minisitiri Patel yavuze ko gutanga ibyerekezo byo gukurwa mu Bwongereza ari “indi ntambwe y’ingenzi” itewe, kandi ko nubwo azi ko “amagerageza ubu agiye gukorwa yo kubangamira iyi gahunda no gutinza kuhakurwa”, bitazamuca intege.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko abategetsi barimo gukora kuburyo butuma abantu bahabwa “ubufasha bukwiye” mbere yuko bagenda.

Iyi gahunda izibanda ku bantu bageze mu Bwongereza ari bo bonyine, bari mu mato matoya cyangwa mu modoka z’amakamyo, kandi n’abahageze muri ubwo buryo kuva ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka na bo bazigwaho ku kuba bakoherezwa mu Rwanda.

Abo ubusabe bwabo bw’ubuhungiro butazemerwa mu Rwanda bazahabwa amahirwe yo gusaba ‘visas’ mu zindi nzira zijyanye no kuba mu gihugu, mu gihe baba bashatse gukomeza kuba mu Rwanda, ariko bashobora no kuba bakoherezwa mu bihugu byabo baturutsemo.

Ubwo yatangazaga iyi gahunda, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye cyane ku isi.
Ku wa kabiri, Minisitiri wungirije w’ubutegetsi bw’igihugu Yvette Cooper, wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Labour, yavuze ko iyi gahunda itajyanye no guca intege ibico by’abagizi ba nabi cyangwa amato matoya yambukira mu Bwongereza.

Yavuze ko ahubwo ijyanye no “gushaka kuvugwa mu bitangazamakuru”.

Yagize ati: “Iyi gahunda ntishoboka na busa, irahenze cyane kandi itandukanye cyane n’indangagaciro z’Ubwongereza.

“Ubu si uburyo bukwiye bwo gutahura abantu bacurujwe cyangwa bakorewe iyicwarubozo”.

Cooper yongeyeho ko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na n’ubu itaratangaza amafaranga iyi gahunda izatwara kuri buri muntu, yiyongera ku y’ibanze miliyoni 150 z’amapawundi (angana na miliyari 191 mu mafaranga y’u Rwanda).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCongo yemeye gufungura abasirikare b’u Rwanda, Perezeda Kagame na Tshisekedi bagiye guhura
Next articleMeddie Kagere niwe kapiteni mushya w’Amavubi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here