Home Ubutabera Abitabiriye Miss Rwanda batanze ubuhamya mu rubanza rwa Prince Kid

Abitabiriye Miss Rwanda batanze ubuhamya mu rubanza rwa Prince Kid

0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvise mu muhezo abatangabuhamya batatu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu rubanza ruregwamo Dieudonné Ishimwe bakunze kwita “Prince Kid”.

Ku wa 28 Ukwakira nibwo byari byitezwe ko urwo rukiko rwo mu   rutangaza ibihano mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Ishimwe wateguraga ayo marushanwa y’ubwiza.

Ariko urukiko rwatangaje ko rushaka kubanza kumva bamwe mu batangabuhamya bari babajijwe n’ubugenzacyaha.

Umunyamategeko umwunganira, Emelyn Nyembo yavuze  ko umucamanza yumvise abatangabuhamya batatu.

Me Nyembo yirinze kuvuga niba muri abo batangabuhamya harimo abashinjaga cyangwa abashinjuraga kuko urubanza rwari mu muhezo.

Gusa ikizwi ni uko abo batangabuhamya ari abakobwa batatu bari mu bigeze  kwitabira amarushanwa y’ubwiza – Miss Rwanda – mu myaka ishize.

Umucamanza yabumvaga bari mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype.  

Umunyamategeko Nyembo yavuze ko banyuzwe n’imigendekere y’iburanisha ry’uyu munsi.

Ubushinjacyaha burega Ishimwe ibyaha byo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ni ibyaha bukeka ko yaba yarakoze mu gihe yayoboraga ikigo ‘Rwanda Inspiration Back Up’ cyari gishinzwe gutegura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda.

Uregwa ibyaha byose arabihakana akavuga ko ari ibihimbano.

Mu iburanisha ripfundikira uru rubanza ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 16 muri gereza no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva Prince Kid yatabwa muri yombi mu kwezi kwa kane, keat yahise ihagarika  by’agateganyo amarushanwa ya Miss Rwanda.

Urukiko rwavuzeko icyemezo kizafatwa ku itariki ebyiri z’ukwezi gutaha k’Ukuboza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUshinja Kabuga yanavuze kuri Renzaho wayoboraga Kigali
Next articleUmunyarwanda Kabasinga Florida yatorewe kuyobora abavoka bo muri EAC, EALS
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here