Home Ubutabera Abunzi ntibaragerwaho n’ikoranabuhanga muri ibi bihe bya Covid-19

Abunzi ntibaragerwaho n’ikoranabuhanga muri ibi bihe bya Covid-19

0
Abunzi ntibakora muri Covid-19 (photo gov.rw)

Mu gihe Leta ishishikariza inzego zitandukanye gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivise. Urwego rw’Abunzi ruvuga ko rwabuze akazi kubwo kubura uburyo rukora mu gihe abaturage batemerewe guhura kubera Covid-19.

Urwego rw’Abunzi rushyirwaho n’itegeko kugirango rufashe Leta gukemura bimwe mu bibazo by’Ubutabera ariko urwo rwego mu minsi ya guma mu rugo rukaba rwarahagaze gukora kubera ingaruka za COVID-19.

Ikinyamakuru Intego cyabajije bamwe mu baturage niba mu gihe cya guma mu rugo bashobora guhabwa serivise z’Ubutabera maze umwe mu baturage utuye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe witwa Ngarambe utarashatse ko amazina ye yose atangazwa mu kinyamakuru,  avuga ko iyo bumvise ko Inama y’Abaminisitiri yafashe imyanzuro yo kuguma mu rugo, ubwo bumva nta kindi bagomba gukora ari ugutegereza igihe izarangirira.

Perezida w’Abunzi mu Kagali ka Kabeza witwa Mugaragu Lauren avuga ku mikorere yabo mu gihe cya guma mu rugo, imbogamizi bafite cyangwa niba bakora hifashishijwe ikoranabuhanga nkuko muri icyo gihe aribwo buryo bukoreshwa kubera abantu batemerewe guhura, yavuze ko babuze akazi kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Mugaragu yagize ati; “manda yacu yari yararangiye tariki 31 Nyakanga 2020 ariko kubera COVID-19 amatora y’abadusimbura ntiyaba kugeza ubwo itegeko rishyiraho abunzi rishyirwa mu Inteko Ishinga Amategeko riravugururwa twemererwa kuba dukora kugeza igihe bizashobokera ariko ku bijyanye n’akazi twabuze akazi nta bibazo bihari ariko byose nkeka ari ikibazo cya COVID”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabeza muri Kicukiro, Mukiza Schadrack avuga ko Abunzi batorwa n’abaturage kandi baba ari inyangamugayo bityo bagafasha Leta gucyemura ibibazo cyane bishingiye kumakimbirane bityo rero ubu kubera gahunda ya guma mu rugo badakora kubera nta mahugurwa bahawe y’ikoranabuhanga wenda icyorezo cya COVID ntikigabanuka abantu bakongera kugenda bazahugurwa.

 Mukiza Schadrack  aganira no Ikinyamakuru Intego ku ya 28 Mutarama 2021 yagize ati, “kubera iki cyorezo cya guma mu rugo Abunzi ntibakora kubera batahuguwe ku ikoranabuhanga”.

Mukiza yongeyeho ko iyo hari ikibazo gikomeye gishobora guteza umutekano mucye bitabaza inzego zitandukanye harimo na RIB inama babagiriye bakaba arizo bakoresha.

Urujeni Martine ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Ministeri y’Ubutabera (Minijust) yavuze ko ku kibazo cy’Abunzi muri Kigali iri muri guma mu rugo badakora ariko ahandi barakora bisanzwe. Impamvu bidashoboka ari uko bisaba ko Abunzi bahura n’abantu kandi bitemewe bityo abaturage bagomba kwihangana kugeza guma mu rugo irangiye kuko na guma mu rugo ya mbere batakoze.

Tumubajije niba nta bundi buryo bw’ikoranabuhanga Abunzi bahabwa kugirango bashobore gukomeza akazi maze agira ati; “reka twihangane turebe ko guma mu rugo irangira bagasubira gukora kuko akazi kabo uburyo gateye ntibyakundira gukora kuko bibasaba guhuza abantu bafitanye ibibazo, kubunga byaba ngombwa bakajya aho ikibazo cyabereye kandi kugenda ntibyemewe n’iyo mpamvu n’amatora yabo yagoranye kubera iki cyorezo ku buryo itegeko ryavuguruwe aba bari bariho bakemererwa gukomeza kugeza igihe iki cyerezo cyazashira hakaba amatora y’ababasimbura”.

Gahunda ya guma mu rugo muri Kigali izarangira ku ya 8 Gashyante 2021 ariko hagakomeza gukurikizwa izindi ngamba zikomeye zokwirinda Covid-19.

Itegeko No.37/2016 ryo ku wa  08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi.

Iyi nkuru yatewe inkunga na IMS

Gatera Stanley

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbakozi bo mu rugo bahagurukiye ababahohotera bitwaje Covid-19
Next articleRwanda: Igihugu cya mbere muri Africa, icya 7 ku isi  mu kugira impfungwa nyinshi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here