Home Politike Adeline Rwigara yongeye gutumizwaho na RIB

Adeline Rwigara yongeye gutumizwaho na RIB

0
Adeline Rwigara, mother of Diane Shima Rwigara, a prominent critic of Rwanda's President Paul Kagame, is escorted by police officers into a courtroom in Kigali, Rwanda October 11, 2017. REUTERS/Jean Bizimana - RC1A1FF64520

Mukangemanyi Adeline umupfakazi w’umuherwe Rwigara Assinapol akaba n’umubyeyi wa Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamriza umwanya w’umukuru w’Igihugu, yahamagajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha aho agomba kwitaba kuri uyu wa kane.

Mu ibaruwa imutumizaho dufitiye kopi Adeline Rwigara asabwa kwitaba yitwaje irangamuntu ye n’urupapuro rumuhamagaza akitaba umugenzacyaha Mutabazi Jules ku biro bikuru bya RIB saa tatu za mugitondo.

Hashize iminsi hacicikana amajwi ya Adeline Rwigara ku mbugankoranyambaga avuga bimwe ku byabaye mu ryango wabo ubwo bafatwaga muri Nzeri 2017.

Icyo gihe Mukangemanyi n’umukobwa we Diane Rwigara bahise bafungwa ariko mu ukuboza 2018 urukiko rubagira abere ku byaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaperezida batandatu ba Afurika bagiye kuganira ku kibazo cya Mozambique
Next articleUbufaransa bwashyize hanze inyandiko zo mu gihe cya jenoside
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here