Home Politike Adolf Hitler yatowe ku majwi 85%

Adolf Hitler yatowe ku majwi 85%

0

Ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa  Bild cyavuze inkuru y’umugabo witwa  Adolf Hitler Uunona watorewe kujya mu kanama k’imbere mu gihugu mu ishyaka riri ku butegetsi  Swapo mu gihugu cya  Namibie.

Uwo munyapolitiki wiyita  Adolf Uunona, yabonye amajwi  85 % mu matora yabaye mu kwezi gushize aho bita Ompundja, ni akagii gato kari mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Namibie ni igihugu cyakolonijwe n’Abadage kandi amwe mu mazina akigaragaramo yibutsa cyane amateka y’icyo gihe. Kandi haracyagaragara ba nyamuke bavuga ururimi rw’ikidage.

Adolph Hilter  agira ati« Data yampaye izina ry’uyu mugabo, ndakeka ko atanumvaga kumpa izina rya Adolph Hitlter icyo bivuze »

« kuri nge ni izina numvaga risanzwe nkiri muto, gusa maze gukura nibwo namenye ko uwo mugabo yari agiye kohereza isi mu kuzimu. Ariko ntacyo mpuriyeho n’ibyo bikorwa »

Abadage muri Namibie byaje kurangirana n’intambara ya mbere y’isi yose ari nayo yaje gukurikirana no gufata ubutegetsi kwa Adolph Hitler waje gusiga urwibutso rubi abaturage b’igihugu cya Namibie.

Hagati y’umwaka wa 1904 na 1908, abasirikari b’abakoloni b’abadage bishe abaturage bagera kuri 80% mu duce twa Nama na Herero muri Namibie. Ubu bwicanyi bufatwa nka Jenoside yibagiranye cyangwa « Le génocide oublié»

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMuri Uganda, Bobi Wine yahagaritse kwiyamamaza
Next articlePaul Rusesabagina n’abandi bo muri MRCD-FLN bagiye guhurizwa mu rubanza rumwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here