Home Amakuru Afurika y’epfo yababajwe n’uburyo ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique

Afurika y’epfo yababajwe n’uburyo ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique

0

Minisitiri w’ingabo muri Afurika yepfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zitagombaga kugera muri Mozambike mbere y’ingabo z’ibihugu byibumbiye mu muryango SADC nayo ibarizwamo.

Minisitiri yavuze ko bitemewe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango (Sadc) ko ingabo z’u Rwanda zizahagera mbere y’iza SADC.

“Birababaje kubona ingabo z’;u Rwanda zaroherejwe mbere yuko ingabo za Sadc zoherezwa, ibi byakozwe kubera umubano w’ibihugu byombi (u Rwanda na Mozambike), twari twiteze ko ingabo z’u Rwanda zijya muri Mozambike zimaze guhabwa umugisha n’abakuru b’ibihugu byo mu karere ka SADC, ” yavuze.

Minisitiri yavuze ko iki ari ikibazo cy’ibihugu byombi, “ibintu tutagenzura”.

Biteganijwe ko ingabo za SADC zizagera muri Mozambike ku wa kane w’iki cyu mweru. Ingabo z’u Rwanda zihamaze iminsi ibiri kuko zatangiye kuhagera kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ingabo zimwe z\u Rwanda zamaze no kugera mu birindiro byazo.

Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, yemeje ko haje ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira iki gihugu mu kurwanya ibitero by’iterabwoba byangije uturere tumwe na tumwe two mu ntara ya Cabo Delgado, guhera mu Kwakira 2017.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmwanda, serivisi mbi no kwihagararaho, Baho hospital yokejwe igitutu
Next articleSobanukirwa amoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here