Home Uncategorized Afurika yunze ubumwe yahagaritse kugura urukingo rwa AstraZeneca

Afurika yunze ubumwe yahagaritse kugura urukingo rwa AstraZeneca

0

By;Mwangaza Odille

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe watangaje ko utazongera kugura urukingo rw AstraZeneca ko ahubwo watangiye ibiganiro n’abatanga urukingo rwa Johnson & Johnson rukaba arirwo rukingo yaha abanyamuryango bayo irusimbuje AstraZenica.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’ishami ry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe rishinzwe kurwanya indwara CDC, John Nkengasong, uvuga ko urukingo rwa AstraZeneca rugoye kurubona.

Gusa uyu muyobozi yavuze ko kuba umuryango wa Afurika yunze ubumwe iretse ibyo kugura urukingo rwa AstraZeneca ntaho bihuriye n’ibivuga kuri uru rukingo byo gutuma bamwe mu barutewe amaraso yabo avura.

Umurango w’ubumwe bwa Afurika ufasha ibihugu binyamuryango bikennye kubona inkingo kimwe n’umuryango wa Covax uhuriyemo ibihugu byinshi bya Afurika. kuba rero uyu muryango uhurira na Covax ku isko rya Astrazenica nazo zitaboneka cyane nibyo byatumye uyu muryango ushaka ibindi bisubizo byo kujya kuganira na Johnson&Johnson.

John Nkengasong yagize ati “Intego yacu ni ugukingira 60%. Niba Covax izadufashaho 20%, dushobora gukomeza gushaka izindi nkingo zo kongeraho. Niba Covax iri gukorana na AstraZeneca ngo ibone dose ikeneye, dushobora kumvikana na Johnson & Johnson kugira ngo tubone izisigaye.”

Usibye kuba Astrazeneca itaboneka ku Isko nkuk umuryango w’ubumwe bwa Afurika ubitangaza abaruhawe basabwa kurubwa inshuro ebyeri mu gihe abahawe Johnson&Johnson bo gukingirwa inshuro imwe biba bihagije.

Urukingo rwa AstraZenica rukorerwa mu Buhinde nirwo rumaze guhabwa benshi mu bakingiwe muri Afurika ariko Ubuhinde bukaba buherutse gutangaza ko bugabanyije ingano y’inkingo zasohokaga muri iki Gihugu kuko bushaka kubanza gukingira benshi mu baturage babwo.

Byinshi mu Bihugu bya Afurika nti bishoboye kwigurira inkingo bitegereza kuzihabwa biciye mu miryango itandukanye irimo uwubumwe bwa Afurika n’umuryango wa Covax cyangwa bakumvikana n’Ibihugu bikize bikabisagurira kubyo zaguze cyangwa bikemera gukoresha inkingo z’Abarusiya Sputnik V cyangwa iz’Abashinwa Cinopharm zitaremerwa n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita kubuzima WHO.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbantu 40 bahiriye mu modoka ari bazima
Next articleAbasirikare batatu bamanitswe bazira kugambanira igihugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here