Home Uncategorized Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro

0

Inkongi ikomeye yibasiye Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Murenge wa Gisozi, Akarerere Gasabo itwika ibikoresho byinshi bitandukanye birimo utubati, imbaho, inzugi , imashini, matela n’ibindi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, ahagana saa tatu za mu gitondo ni bwo aka gakiriro kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, ku gice gikoreramo Koperative ADARWA.

Bamwe mu baturage bagakoreramo babwiye IGIHE ko iyi nkongi yatewe n’ibishashi by’umuriro byaturutse ku bikorwa byo gusudira byaje kugwa kuri matela bituma umuriro utangira gufata ibindi bintu bitandukanye byari aho hafi.

Uwase Clarisse yagize ati “Iyi nkongi yatewe n’uwasudiraga noneho akantu k’igishashi gatakara muri matela zihita zitangira gushya.”

Yasabye inzego zibishinzwe ko zakangurira abahakorera kugira kizimyamoto kugira ngo igihe inkongi yibasiriye aka gakiriro bajye bahita babasha kuyizimiriza itarafata ibintu byinshi.

Umusore witwa Habimana Selemani yavuze ko matela zikwiye gukurwa muri aka gakiriro kugira ngo hakumirwe n’inkongi za hato na hato zikunze kuhagaragara anashishikariza abagakoramo kugira ubwinshingizi ngo kuko benshi mu bahakorera ntabwo bagira.

Ubwo iyi nkongi yibasiraga aka gakiriro, kizimyamoto eshanu za polisi zahise zihagera zitangira kuyizimya uretse ko kugeza saa ine n’igice z’amanywa yari itarazima, ibyangiritse bikababaka miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.Ibikoresho bitandukanye byahiye birakongokaAbakorera mu gakiriro bafashije polisi mu kuzimya inkongiUbukana bw’inkongi mu Gakiriro bwatumye benshi bakuka umutima abandi bababazwa n’ibyabo byangiritse

Mu byangiritse harimo n’imashini zifashishwaga mu bikorwa bitandukanyeImbaho na zo zafashwe n’inkongi zirashya

Ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi byamaze umwanya munini bitaratanga umusaruro

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwamagana: Leta yasuye umuryango wa Ndimbati wishwe na Polisi
Next articleUganda igiye kwakira impunzi zivuye muri Afghanistan
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here