Home Politike Aho politiki nshya yo kurwanya ruswa igeze ivugururwa

Aho politiki nshya yo kurwanya ruswa igeze ivugururwa

0

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko igeze kure amavugurura ya politiki isanzweho yo kurwanya ruswa kuko imaze imyaka irenga 12 nyuma yo gushyirwaho mu mwaka wa 2012 ikaba itakijyanye n’igihe bityo hakaba hari ibibazo bya ruswa biriho ubu idafitiye ibisubizo.

Muri Mutarama nibwo Minisitiri Ugirashejuba Emmanuel yabibwiye Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Imiyoborere n’Uburinganire, ubwo bari mu isuzuma rya raporo ya 2023/2024 y’Ibiro by’umuvunyi mukuru.

Ugirashebuja yagaragaje ko hari ibikenewe guhindurwa muri iyo politiki, kugira ngo ijyane n’ukuri kw’ibihe tugezemo.

Depite Deogratias Nzamwita yagaragaje ko n’ubwo iyi politiki yakozwe mu myaka irenga 10 ishize, hari byinshi yafashije ariko ikaba ikwiye kuvugururwa. Yabajije aho igeze ivugururwa n’imbogamizi zabayeho mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Depite Phoebe Kanyange na we yagarutse ku musaruro politiki yo mu 2012 yatanze, irimo kurwanya: Icyenewabo  mu kazi (favoritism), Ruswa ishingiye ku mafaranga, Uburiganya (fraude), Ruswa mu itangwa ry’amasoko ya Leta, n’ibindi bikorwa by’imicungire mibi y’umutungo.

Depite Kanyange akomeza yibaza niba n’amategeko yashyizweho icyo gihe agikora neza muri iki gihe, asaba ko nayo yavugururwa.

Minisitiri w’Ubutabera yemeje ko iyo politiki yafashije gushyiraho amategeko n’imikorere y’ingenzi mu kurwanya ruswa, ariko yemeza ko hakenewe ivugururwa kugira ngo ijyane n’imikorere iriho yo kurwanya ruswa muri iki gihe ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Ugirashebuja yavuze ko ikoranabuhanga rishingiye kuri cryptocurrency ritigeze rirebwaho muri iyi politiki ya 2012, kuko ritari rihari ariko ubu rikaba ryarabaye imbogamizi mu kurwanya ruswa.

Ugirashebuja ati: “Ubwo iyo politiki yashyirwagaho, amafaranga ya cryptocurrency ntiyari azwi. Ubu ni kimwe mu bibazo bishya bikomeye mu kurwanya ruswa.

Yavuze ko hari na ruswa iboneka mu bindi bihugu ishingiye ku bikorwa by’ubugeni bifite agaciro kanini (nk’ibishushanyo n’imyandikire), ndetse anagaruka kuri ruswa ishingiye ku gitsina, igoye cyane kugaragara kandi n’abayisabwe bagatinya kuyivuga. Politiki nshya izashyiraho uburyo bwizewe bwo gutanga amakuru kuri ruswa nk’iyo.

Yagize ati: “Turi kuvugurura politiki kugira ngo ijyane n’ukuri kw’ibihe tugezemo kandi isubize ibibazo bishya bihari.”

Yongeyeho ko hari ibiganiro bigikomeje n’inzego zitandukanye, hagamijwe ko iyo politiki izaba irimo ibitekerezo byinshi, kandi ihuzwe n’ibikenewe mu Rwanda.

Ku bijyanye n’igihe, yavuze ko icyiciro cya mbere cy’ivugururwa cyarangiye, kandi ko igitekerezo cya politiki nshya kiri kuganirwaho mu zindi nzego ngo zitange ibitekerezo, kugira ngo hamenyekane ibyo zifuza kongerwamo.

Yasoje agira ati: “Politiki nshya izadufasha guhangana neza na ruswa no guhangana n’ibibazo bishya bizagenda bivuka.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTanzania: Ishyaka ryambere ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryangiwe kuzitabira amatora
Next articleTogo niyo yasimbuye Angola mu guhuza u Rwanda na RDC
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here