Home Amakuru Akato k’Ubwongereza u Rwanda rwari rumazemo amezi 8 karangiye

Akato k’Ubwongereza u Rwanda rwari rumazemo amezi 8 karangiye

0

U Rwanda rwakuwe ku rutonde rwiswe “urw’umutuku” rugaragaraho ibihugu u Bwongereza bwanzuye ko ababirimo batemerewe kubukoreramo ingendo kubera ingamba zafashwe mu kwirinda COVID-19.

Abanyarwnada n’abarugenda abari bamaze amezi 8 muri aka kato batemerewe kujya mu bwongereza kubera icyorezo cya Covi-19

Ubutumwa Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021 ni bwo bwahamije aya makuru.

Buragira buti “Twishimiye ko u Rwanda ubu rwakuwe ku rutonde rutukura mu bijyanye no gukorera ingendo mu Bwongereza. Aya ni amakuru akomeye ku bukerarugendo n’ubucuruzi bw’ibihugu byombi.”

“Kuva saa Kumi z’umugoroba wo ku wa 11 Ukwakira 2021, abava mu Rwanda bazaba bashobora kwinjira mu Bwongereza kandi ntibizabagomba kujya mu kato muri hoteli.”

Icyakora hasobanuwe ko bizajya bisaba ko abakora izo ngendo babanza kwipimisha ndetse bakishyira mu kato k’iminsi 10 mu ngo.

Mu mpera za Nzeri ni bwo icyo gihugu cyari cyagaragaje urutonde rw’ibihugu 54 abaturage babyo batemerewe kuhakorera ingendo kubera ingamba zo kwirinda Covid-19. U Rwanda rwari rwahagumishijwe kuko ku rwari rwarakozwe mu byumweru bitatu byari byabanje rwarahagaragaraga nabwo.

Ni urutonde rutavuzweho rumwe kubera impamvu icyo gihugu cyavuze ko cyagendeyeho kirukora zanezwe n’abatari bake ko zidafite ireme, kuko zigaragaramo icyuho hagendewe kuri raporo z’inzego z’ubuzima mu bihugu bitandukanye.
Ikindi u Bwongereza bwanenzwe ni ukwemeza ko abazemerwa nk’abakingiwe ari abaherewe urukingo mu bihugu 18 gusa bitagaragaramo na kimwe cyo muri Afurika.

Ambasade yabwo mu Rwanda yatangaje ko hari kugenzurwa uko n’abaherewe urukingo mu Rwanda bakwemerwa nk’abakingiwe mu byumweru biri imbere, ibintu bizatuma abagenzi bahava batagomba kwishyira mu kato.

Ubutumwa bwayo bwakomeje bugira buti “Turashima uko u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu guhangana na COVID-19. Ni iby’agaciro kubona ubwandu bugabanuka kandi ijanisha ry’abakingirwa rizamuka. U Bwongereza bukomeje kugaragaza ubushake bwo gushyigikira u Rwanda, harimo n’impano buheruka kuruha ya dose z’inkingo zirenga 150.000 binyuze muri COVAX.”

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021 ni bwo u Rwanda rwakiriye inkingo 153.600 zo mu bwoko bwa Astrazeneca rwahawe n’u Bwongereza.

U Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 kuko rwaje no mu byesheje umuhigo washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) wo kugera muri Nzeri 2021 nibura buri gihugu kimaze gukingira 10% by’abaturage bacyo.

Abarenga miliyoni 2,1 bamaze guhabwa dose ya mbere, naho abarenga miliyoni 1,6 barakingiwe byuzuye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmerika yohereje mu Rwanda undi mujenosideri ugiye gufungwa imyaka 30
Next articleAbadepite b’Ubumwe bw’Uburayi batoye ku bwiganze ko Rusesabagina arekurwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here