Home Amakuru Álvaro Morte wamamaye nka Professor muri Lacasa de papel avuga uko yakize...

Álvaro Morte wamamaye nka Professor muri Lacasa de papel avuga uko yakize Kanseri

0

Umukinnyi wa filfm Álvaro Antonio García Pérez, wamamaye cyane nka  Professor kuri Netflix, bamusanganye ikibyimba cya kanseri mu kuguru kwe kw’ibumoso mu 2011. Alvaro azagaragra  muri lacasa de papel season ya gatanu ari nayo yanyuma igiye gusohoka.

Álvaro Morte ukomoka muri Espagne, yakunzwe n’abafana benshi ba filimi  nka Sergio Marquina cyangwa Professor muri Money Heist, afite byinshi kuri we kuruta ibyo tubona muri filimi za Netflix.

Álvaro yemeyeko bamusanganye ikibyimba cya kanseri mu kuguru kwe kw’ibumoso mu mwaka 2011, ari nabwo yatangiye kuvurwa. Uyu mukinnyi amaze imyaka myinshi avuga yeruye kubijyanye no gukira iyi ndwara. Mu mwaka w’ 2016, yabwiye ikinyamakuru The Observer ati: “Ndibuka umuganga ufite ikote ry’umweru n’ibikoresho aje kumbwuira ko agiye kumbaga nta kinya, yambwiye ko bigiye kumbaho kandi ko aribyo bizampa igihe kinini cyo gukomeza kubaho.”

Yakomeje avuga ko ikibyimba akikibona yagifashe nk’ikintu gito. Ati: “nabifashe nk’ibicurane, kumva umerewe nabi by’igihe gito, kugira umuriro uribuze gushira, guhinda umushyitsi, ariko uzi ko bizakubaho. Ntabwo ubivugaho. Aho kwemera ko mfite amahirwe make yo kubaho”

Mu kindi kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Cocktail, Álvaro yagize ati: “Nabanje gutekereza ko ngiye gupfa, ko ukuguru kwanjye kugiye gucibwa ariko ntibyabaye. Hanyuma nibajije ndamutse mpfuye mu mezi atatu  niba byampa gutuza? nibaza niba nubaha abantu ​​bankunda? ese nabaye umwizerwa ku mahame yanjye? ”

N’ubwo Alvaro yaje gukomera nkuwarokotse kanseri, byahinduye uko yabonaga ubuzima. Ati: “Ibyo byatumye nishimira ibihe, kubera ko nta kintu na kimwe kizakuraho ibihe byiza nagize”.

Alvaro Morte ni injeniyeri wahindutse umukinnyi wa filime, yatangiye bwa mbere mu 2002. N’ubwo yabaye umukinnyi ukomeye mu gihugu cye cya Espagne, yamamaye ku isi yose nyuma yo gukina umwanya w’icyubahiro wa Professor muri Money Heist. N’ubwo yakunzwe cyane n’abarebye iyi filimi nti bikuraho ko ariwe wateguye ubwo bujura bwo kwiba Royal Mint ya Espagne na Banki nkuru ya Espagne.

igice cyanyuma cya Money Heist cyangwa Lacasa de papel kigiye gusohoka mu minsi iri imbere kizagaragaramo abakinnyi benshi bagaragaye mu bice byabanje.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHari abagore batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa mu ngo kugira ngo batiteranya
Next articleAbakinnyi bamwe b’Abayisilamu banze gukina n’abanya Isirayeli mu mikino Olympic
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here