Home Amakuru Amabanki nta cyizere afitiye itangazamakuru

Amabanki nta cyizere afitiye itangazamakuru

0
Abanyamakuru n'abafatanyabikorwa mu itangazamakuru, bitabiriye inama nyunguranabitekerezo

Amabanki avuga ko bigoye kubona ikinyamakuru gifatika cyo gukorana nayo. Ibyo yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo igamije kugaragaza amahirwe ahari ashobora kuzamura itangazamakuru. 

Abanyamakuru n’abafatanyabikorwa mu itangazamakuru, bitabiriye inama nyunguranabitekerezo 

Muri iyo nama yateguwe n’Inama nkuru y’itangazamakuru, MHC, ku bufatanye na UNDP, abari bahagarariye amabanki ka KCB, BPR na Unguka bavuga ko nta mikoranire ihamye bafitanye n’ibitangazamakuru. Umutoni Rosette, ashinzwe ubucuruzi no kwamamaza muri KCB, asobanura ko ibisabwa kugira ngo umuntu cyangwa ikigo bijye mu murongo w’abashobora guhabwa inguzanyo, ibinyamakuru byinshi bitabifite.

Aha Umutoni avuga nk’ingwate muri banki cyangwa imishinga ishobora kwerekwa banki ko izunguka. By’umwihariko ku bijyanye no gukorana n’itangazamakuru mu rwego rwo kwamamaza,  agaragaza ko nka Banki badategetswe gufata buri kinyamakuru cyose ngo bakorane.

Bisaba ko bagenzura, bakareba ikinyamakuru gihanga udushya, ikoranabuhanga gikoresha, abantu kigeraho n’ibindi birimo gukora inkuru nziza.

Aba banyamabanki bemeza ko bo ari abacuruzi bityo bakaba bashobora gukorana n’ibinyamakuru bifite abakozi bahoraho, kandi ibyo bigo bikaba bigaragaza ko bishobora kuzuza amategeko asabwa na komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo.

Hari ibitangazamakuru byinshi biriho bitariho 

 

Abanyamakuru batandukanye mu Rwanda bakunze kugaragaza ko badahembwa ndetse nta masezerano y’akazi bagira, rimwe na rimwe akaba ariyo mpamvu benshi bihitiramo gushinga ibyabo binyamakuru kugira ngo birwarize.  Aho haturuka ibibazo by’uko uwashinze ikinyamakuru anahitamo gukora byose kubera ikibazo cy’amikoro, bigatuma umwuga udatera imbere ndetse n’inkuru zikozwe ntizigire ireme.

N’ubwo Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, gishishikariza abafite ibitangazamakuru bitarakomera kwishyira hamwe kugira ngo bihuze imbaraga, ariko abanyamakuru bamaze gushinga ibitangazamakuru bavuga ko bitakoroha. Niyifasha Didace, uyobora Radio Inkoramutima, avuga ko abenshi bataba bahuje imirongo y’ubwanditsi (editorial lines). Ikindi kandi  ngo bagira impungenge z’uko badashobora gushyira hamwe bisa n’aho bimaze kuba umuco mu itangazamakuru.

Ikigega kigamije kuzamura itangazamakuru cyaba igisubizo

Umuyobozi wa Radio Ishingiro, Ildefonse Sinabubariraga

 Ildephonse  Sinabubariraga, umwe mu bajyanama batowe mu Kigega kigamije kuzamura abanyamakuru, abajijwe niba abona icyo kigega  cyafasha mukuzamura abanyamakuru bamaze imyaka barira, avuga ko abanyamakuru bakwiye gufata risk cyangwa gushora imari nk’abandi bakora ubucuruzi bose, kandi bakamenya ko kwishyira hamwe bishobora gutinda ariko bikagira umusaruro.

Cleophas Barore Umuyobozi wa RMC

Cleophas Barore umunyamakuru wa RBA akaba na Perezida w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, ku kibazo cy’ubukene buri mu itangazamakuru, avuga ko n’ubwo ikibazo atakibona mu Rwanda gusa, asanga abanyamwuga mu itangazamakuru barikora ku nyungu z’umwuga, bashobora kuzimira ahubwo hagasigara ibinyamakuru bifashwa na za Leta.  Akomeza asobanura ko ku bw’amahirwe habonetse abatera inkunga itangazamakuru bagashyiramo amafaranga batagamije ko azabagarukira, ahubwo bakabikora ku neza y’abaturage byagira akamaro.

Yagize ati ”ariko burya utera inkunga amatora kuki adatera inkunga itangazamakuru?” aha yasobanuye ko kugira ngo amatora agende neza bisaba ko abanyarwanda baba bumvise imigabo n’imigambi y’abakandida, kandi ginyura mu itangazamakuru, kandi kugira ngo bishoboka nuko bica mu itangazamakuru naryo rikomeye.

Barore  kandi yavuze ko ibinyamakuru nka Jeune Afrique mu Bufaransa na Aljazeera ya Qatar byakomejwe n’ibihugu byabo kugira ngo bivuge ariko byumvikane ku isi yose kuko bikomeye.

Dr Kayumba Christopher

Iki gitekerezo cya Barore ariko cyanagarutswe na Dr Kayumba Christopher, umwalimu mu ishuri ry’itangazamakuru rya  kaminuza y’u Rwanda, ubwo abanyamakuru bari mu biganiro nyunguranabitekerezo ku iterambere ryagezweho muri Vision 2020 iri ku mpera.

Aha yavuze ko mu Rwanda nta kinyamakuru gihari cyavugira Leta y’u Rwanda ngo cyumvikane kuko nta tangazamakuru ryubatswe ngo rihabwe imbaraga kandi ryisanzuye ku buryo rishobora kugira agaciro ku isi.  Aha Kayumba nawe yatanze ingero nk’ibinyamakuru bya Nation Media Group muri Kenya na Uganda, kuko byigenga ariko kandi bikaba bifata umwanya mu itangazamakuru mpuzamahanga nk’isooko y’amakuru (Source) yizewe.

M Louise Uwizeyimana

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleJADF ntikwiye guhera mu biro gusa, ahubwo nisange umuturage
Next articleImikino y’amahirwe yakabaye ikinwa n’abinezeza-Teddy Kaberuka

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here