Home Uncategorized Abakundana bahuje igitsina bo mu karere k’Ibiyaga bigari bahuriye mu Rwanda

Abakundana bahuje igitsina bo mu karere k’Ibiyaga bigari bahuriye mu Rwanda

0

Kuva kuwa 26 kugeza kuwa 27 Kanama abaturuka mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu   bari mu Rwanda aho baganira ku burenganzira bwo kwishyira hamwe no guhura (the right of peaceful assembly and freedom of association)

Mu gikorwa cyateguwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Human  Right First Rwanda Association. (H.R.F.R.A)

Abakundana bahuje igitsina baturutse mu bihugu 5 birimo Kenya, Tanzania, DRC, Uburundi n’u Rwanda bagaragarije muri iyi nama ko n’ubwo amategeko areba abakundana bahuje ibitsina atandukanye muri ibi bihugu ariko ko imbogamizi bose bakizihuje.

Usibye u Rwanda ibi bihugu bindi bihagarariwe muri iyi nama bifite amategeko ahana abakundana bahuje ibitsina.

Aba bahuriza ko bakivangurwa mu bandi, ko amashyirahamwe yabo adashobora kwandikwa mu bihugu byabo kugirango bakore byemewe n’amategeko, gusa bishimira ko mu Rwanda bahamaze iminsi ibiri bicaye mu nama yabo nta wubakomye n’ubwo nta muyobozi mu nzego za Leta wayitabiriye.

Ukundana n’uwo bahuje igitisina wo mu Rwanda (Utashatse ko Amazina ye atangazwa) avuga ko n’ubwo amategeko y’u Rwanda abaha uburenganzira hafi ya bwose ariko ko hari aho bagera bakaba nk’Abanya Uganda cyangwa Abanya Kenya bafite amategeko abahana.

Ati “Amategeko meza mu Rwanda arahari ariko twifuza ko yubahirizwa nk’uko yanditse, nk’ubu ntiwashinga umuryango wigenga uharanira uburenganzira bw’abakundana nabahuje ibitsina kuko bagusaba gushyiramo ibindi bintu, ikindi akarengane, akato, n’ihezwa natwe duhura nabyo kandi itegeko nshinga ry’u Rwanda ritemera ivangura.”


Cedi Pierre undi munyarwanda na we ukundana n’uwo bahuje igitsina avuga ko yakorewe akarengane inshuro nyinshi bitewe n’uko ateye.

Ati “Hari ibyabaye byinshi ariko nakubwira nk’igihe nari mfite urubanza mfite unyunganira mumategeko ariko amenye ko nkundana n’uwo duhuje igitsina atangira kunshinja aho kunyunganira nk’ibyo twari twumvikanye. usibye njye na bagenzi banjye benshi bafite irindi hohoterwa ritndukanye bakorerwa.”


Undi munyarwanda ukundana n’uwo bahuje igitsina (Utashatse ko amazina ye atangazwa) na we hari ibyo atumva mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda.

Ati “Ni gute waka uruhushya rwokwandikisha Organization (Umuryango utari uwa leta) ukazana noteri agasinya ku myanzuro y’inama ariko wayijyana ku Murenge utangiye gushaka ibyangombwa by’ubuzima gatozi bakabyanga ngo ntibaha uburenganzira abakundana bahuje ibitsina, ese baba bumva badahombya abanyagihugu muri ibyo bikorwa byose baba babanje gukora.”


Shamim Salim uturuka muri Kenya na we avuga ko n’ubwo igitabo cy’amategeko ahana n’andi mategeko muri Kenya ahana abakundana n’abo bahuje ibitsina ko bishingikiriza itegeko nshinga ryaho ritemera ivangura bikabafasha kubaho no guharanira uburenganzira bwabo.


Clara uturuka muri Tanzania na we avuga ko mu gihugu cye nta shyirahamwe ry’abakundana bahuje ibitsina ko na bo ari kimwe no mu Rwanda bibasaba gukora ishyirahamwe cyangwa umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange na bo bakisangamo.

Ati “Usanga mu gihugu batuzi ariko batubarura hamwe n’indaya, abafite agakoko gatera Sida n’abandi baba bafite ibyago byinshi byo guhura na Virusi itera Sida.” Akomeza avuga ko bibabangamira cyane kuko ayo mashyirahamwe batayisangamo kuko harimo n’abandi batabumva.


Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu’ Rwanda  Human Right First Rwanda Association wateguye iki gikorwa nawo wemeza ko n’ubwo amategeko yo kwishyira hamwe no kwihuza ari uburenganzira bwa buri wese ariko ko kenshi ku bakundana bahuje ibitsina muri aka Karere byirengagizwa.

Ati “Hano twahahuriye nk’akarere twaganiriye ku masezerano mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu nka African Charter on Human and people’s Right, yemerera abantu guhura no gukora amashyirahamwe ntawe babangamiye, twasanze rero muri aka Karere hari ivangura n’ubwo iri tegeko ritemera ivangura iryariryo ryose.” AMUTWENDIZE Rodgers , Umunyamategeko muri Human Right First Rwanda Association akomeza agira, ati “Ibi bintu byo kuvangura abakundana n’abo bahuje ibitsina bababuza gukora amashyirahamwe yabo no kwihuza ngo baganire ibibazo byabo ni ikibazo gikomeye ku banyamategeko bose. Mu gihe abandi bantu bahura bakaganira, bagasenga bagakora n’ibindi bashaka nta kibazo ariko abakundana n’abo bahuje ibitsina bahura inzego za Leta zikababuza ni ikibazo.”


AMUTWENDIZE Rodgers avuga kandi ko ikibazo abakundana nabo bahuje ibitsina mu Rwanda bafite atari amategeko cyangwa inzego bwite za Leta ahubwo ko ikibazo ari abakozi ba Leta bo mu nzego zibanze.

Ati “Ikibazo ni imyumvire kandi ntabwo imyumvire mibi iri mu nzego nkuru z’Igihugu nka perezidansi, mu nkiko, muri ministeri n’ahandi ikibazo kiri aho ubanza mbere yo kwinjira muri izo nzego nkuru z’Igihugu.”

Inama ya ICASA yateje ibibazo aho kuba igisubizo

Iyi nama yabereye mu Rwanda mu  Ukuboza 2019 yitabirwa n’abagera ku 10,000 ndetse ikaba n’imwe mu zahuje abantu benshi muri Afurika biga kuri virus itera agakoko ka Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umunyamategeko AMUTWENDIZE Rodgers yakomeje agira ati; Benshi twumvaga ko izaba igisubizo ku myumvire ya behsi ku bakundana bahuje ibitsina n’abagore bicuruza kuko mbere yuko iba mu Rwanda habaye amahugurwa y’abantu benshi batandukanye baturutse mu nzego zitandukanye biga kuzakira aba bantu byumvikanaga ko na nyuma yaho bazakomeza kubaho mu buzima busanzwe. Gusa ngo batunguwe n’uko nyuma y’inama ya ICASA abahuguwe batongeye gukora ibyo bize.

Human Right First Rwanda Association yateguye iki gikorwa  ni umuryango utegamiye kuri leta watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’2005. uharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu ukanafasha abatishoboye n’ibyiciro byihariye kubona ababunganira mu nkiko.

Bugirimfura Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMukeshabatware wamamaye mu makinamico atandukanye yitabye Imana.
Next articleAmasezerano ya Lionel Messi muri Barcelona yarangiye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here