Home Amakuru Amafoto: Ambasade ya Qatar mu Rwanda yimukiye mu nzu yayo yiyubakiye

Amafoto: Ambasade ya Qatar mu Rwanda yimukiye mu nzu yayo yiyubakiye

0

Ambasade ya Qatar mu Rwana yavuye mu nzu yakodeshaga iherereye mu mujyi wa Kigali yimukira mu nzu yayo yiyubakiye iherereye mu Karere ka Gasabo.

Umuhango wo kuyifungura witabiriwe na MInisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Vincent Biruta, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 14 Nyakanga 2021.

Minisitiri Biruta Vincent yishimiye iki gikorwa avuga ko gishimangiye ukwaguka k’umubano w’ibihugu byombi.

Qatar ifite imishinga ikomeye mu Rwanda aho iteganya kugura imigabane ingana na 49% muri Rwandair ikaba yaranasinye amasezerano ayiha 60% y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera.

Usibye ibi Abakuru b’ibihugu bombi barasurana mu bihe bitandukanye.

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar inshuro ebyiri mu myaka ibiri mu gihe mugenzi we, Umuyobozi w’Ikirenga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019.

Muri izo ngendo, hasinywe amasezerano hagati y’ibihugu byombi, ajyanye n’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ay’ubufatanye mu butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Ambasade ya Qatar mu Rwanda yimukiye mu nyubako nshyaMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya ya Ambasade ya Qatar mu RwandaMinisitiri Dr Biruta yashimye umubano umaze gushinga imizi hagati y’u Rwanda na QatarImiterere y’iyi nyubako uyirebeye imbere

Nyuma y’uyu muhango hafashwe ifoto y’urwibutsoIyi nyubako nshya iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko gutaha inyubako nshya ari igikorwa gishimangira intambwe yatewe mu kurushaho kwagura umubano w’ibihugu byombi

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUnlawful marriages: Women have the right to properties too
Next articleGuma mu rugo yasubijweho ku baturage b’Umujyi wa Kigali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here