Home Uncategorized Amafoto: Imodoka itwara abagenzi yagonzwe n’ikamyo irangirika

Amafoto: Imodoka itwara abagenzi yagonzwe n’ikamyo irangirika

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabili taliiki ya 2 Kanama 2022, mu Karere ka Rubavu  habereye impanuka y’imdoka itwara abagenzi muri rusange yagonganganye n’ikamyo itwara ibikomoka kuri Peteroli, polisi y’Igihugu ntiratangazaicyateye iyi mpanuka n’abaguye muri iyi mpanuka n’ubwo abakomerekeyemo bo bari kwitabwaho mu bitaro bya gisenyi

Iyo modoka ya Virunga yarimo iva mu mujyi wa Gisenyi yerekaza i Kigali ikaba yari ihagurutse saa yine zuzuye (10:00), ihura n’ikamyo ya Rubis itwaye lisansi bivugwa ko yabuze feri, imanuka yihuta cyane yinjira mu mujyi wa Gisenyi igonga iyo Coaster.

Ababonye impanuka iba bakeka ko ikamyo yabuze feri, naho abari mu modoka bakavuga ko hari abitabye Imana n’ubwo nta mubare uratangazwa, inkomere zikaba zajyanywe mu bitaro bya Gisenyi.

Ikigo cy’ighugu cy’itangazamakuru RBA, ku mbugankoranyambaga zacyo cyatangaje ko umushoferi w’iyi modoka itwara abagenzi n’abandi bantu babiri aribo cyamaze kumenya ko bitabye Imana.

Turacyabakurikiranira iyi nkuru

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyamisiri w’umuganga niwe wihwe n’Amerika nk’ikihebe cyayiyogoje
Next articleDRC: Ingabo za Monusco zishobora kuva mu gihugu mbere y’igihe cyateganyijwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here